Myr Balthazar yashimiye abana barererwa mu rugo rwa College Saint Jean Nyarusange uko bashyize mu bikorwa ingingo 4 yababwiye bagitangira umwaka
Mu birori by'umunsi mukuru wa Collège Saint Jean Nyarusange, Myr Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepisikopi Wa Diyosezi ya Kabgayi, yavuze ko yishimiye uko abana barererwa muri iri shuri, bashyize mu bikorwa ingingo enye yababwiye ubwo yatangizaga umwaka w'amashuri wa 2023-2024.
Ni ingingo zikubiye mu magambo ane yo mu rurimi rw'icyongereza ari yo: Cleverness, Smartness, Cleanliness na Holyness.
Myr Balthazar mu nyigisho ye, yagize ati "Muri abana beza, bakunda umurimo wo kwiga, bitonda, bagira isuku kandi bumvira. Nishimiye kubyumva kubera ko intego n'umugambi twagiranye umwaka utangiye mwabishyize mu bikorwa. Kumenya, mukiga, mukaba abanyabwenge, (Cleverness) kuba abantu bameze neza bafite akanozo mu mvugo, mu ngendo, no mu ngiro, (smartness), isuku hose mu myambarire no mu ngendo (Cleanliness), isuku ikatugeza ku gusa n'Imana Nyirutungane, Nyirubutagatifu (Holyness). Nishimiye ko byose mwabyakiriye kandi birabaranga Imana ibahe umugisha."
Padiri Sixbert Byingingo, umuyobozi wa Collège Saint Jean Nyarusange, yavuze ko uyu mwaka wahariwe isuku mu mashuri gatolika nk'uko n'insanganyamatsiko yawo ibivuga: Umwana usukuye mu ishuri risukuye, babijyanishije no gushyira mu bikorwa inama bahawe n'Umwepisikopi.
Yagize ati "Uyu mwaka twagerageje kwita ku bintu bine mwadusigiye ubwo mwadutangirizaga umwaka w'amashuri, Cleverness, smartness, cleanliness and Holyness, kandi twumva twarabigezeho ku gipimo cya 80%. Twishimira ko twafatanyije n'ababyeyi guteza imbere ubumenyi, uburere n'imibereho myiza, kandi tuzabikomeza ntituzasubira inyuma."
Yakomeje avuga ko bafite imishinga myinshi yo guteza imbere ireme ry'uburezi n'uburere butangirwa mu ishuri rya Saint Jean Nyarusange, harimo gukomeza gukundisha abanyeshuri kwiga neza kandi bagatsinda, kongera ibikoresho by'ikoranabuhanga na science, kongera amahugurwa ku barezi barerera muri iri shuri, guteza imbere imikino n'izindi mpano, kuvugurura zimwe mu nyubako z'ishuri zishaje, kongera uburyo bwo kubona amazi meza yo kunywa ku banyeshuri , gukomeza guteza imbere umurenge mu bikorwa bahuriramo no kuvugurura ubuhinzi n'ubworozi bwunganira ishuri.
Ishimwe Prince, umunyeshuri uhagarariye abandi, yavuze ko impanuro n'intego Umwepisikopi yabahaye mu ntangiriro z'uyu mwaka batewe ishema no kuba barazishyize mu bikorwa, by'umwihariko bikajyana no gushyira mu bikorwa insanganyamatsiko y'uyu mwaka wahariwe kwita ku isuku mu mashuri.
Iri shuri ryashinzwe mu 1997 n'umupadiri witwa Jean Lipoli, ni ishuri rimaze imyaka 27. Uyu mwaka, rifite abanyeshuri 1218 harimo n'abihayimana 4 biga muri iri shuri. Rifite kandi amashami ya MCB, MCE,PCB,HEL NA HEG irimo gusoza uyu mwaka. Ku bijyanye nimitsindishirize abana 275 bakoze ibizamini umwaka ushize muri tronc commun batsinze bose 100% harimo n'abujuje, abagiye mu mashuri abacumbikira ni 252 naho mu mashuri biga bataha ni 23 gusa. Mu kiciro gisoza batsinze ku gipimo cya 97,6% aho mu 125 bakoze ikizamini hatsinze 122, hatsindwa 3, kuri ubu bakaba bafite intego yo gutsinda 100% mu bizamini bya leta bisoza uyu mwaka wa 2023/2024.
Yagize ati "Isuku twabashije kuyigeraho bitari ugucya ku mubiri bijyana n'isuku gusa, ahubwo smartness twayigezeho bijyana no guhindura imyumvire, tuva mu myumvire mibi tujya mu myumvire myiza. Holyness yo twayigezeho kuko buri wese ahabwa uburenganzira agasenga mu myemerere ye, ndetse tukagira na misa rusange duhuriramo buri cyumweru, tugahabwa inyigisho zidushishikariza guhinduka no kugira indangagaciro zidufasha kurerwa neza."
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.