Myr Balthazar yatangije umwaka w’ubutmwa wa 2025-2026 uzita ku miryango y’Agisiyo Gatolika
Ku wa gatandatu tariki ya 13 Nzeri 2025 Diyosezi ya Kabgayi yasoje umwaka w’iyogezabutumwa 2024-2025, inatangira umwaka mushya w’iyogezabutumwa 2025-2026. Uyu mwaka mushya ufite insanganyamatsiko igira iti”Twitabire imiryango y’agisiyo gatolika:Duhamye ubukristu bwacu.“
Igitambo cya misa cyatangirijwemo umwaka mushya w’iyogezabutumwa cyayobowe na Nyiricyubahiro Myr Balthazar Ntivuguruzwa umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi ari kumwe na Myr Smaragde Mbonyintege uri mu kiruhuko cy’izabukuru, abasaseredoti batandukanye baje gutangiza umwaka mushya, abihayimana n’abakristu bahagarariye abandi baturutse hirya no hino muri paruwasi zose zigize Diyosezi ya Kabgayi. Ni misa yo gushimira Imana yabanye nabo kandi ikabaherekeza mu bikorwa by’iyogezabutumwa by’umwaka ushize hamwe no kuyiragiza ibikorwa bateganya gukora muri uyu mwaka mushya.
Myr Balthaza yavuze ko mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ingingo 7 bahisemo ko bakubakiraho iyogezabutumwa muri Diyosezi, yifuje ko buri mwaka w'iyogezabutumwa bajya bashyira imbaraga zihariye mu kwita ku ngingo imwe y'iyogezabutumwa, ariko tutibagiwe n'izindi. Muri uyu mwaka w'iyogezabutumwa akaba asaba ko barushaho gushyira imbaraga mu kwita ku miryango y'Agisiyo Gatolika kuko ifite uruhare rukomeye mu kubaka ubukristu.
Yagize ati” Kuva mu ntangiriro y'iyamamazabutumwa mu Rwanda, imiryango y'Agisiyo Gatolika kimwe n'andi matsinda y'abakristu, ifite uruhare runini cyane mu kubaka ubukristu. By’umwihariko imiryango myinshi yatangiriye muri Diyosezi ya Kabgayi. Imiryango ya Agisiyo Gatolika ni umuyoboro abakristu bagaragarizamo uruhare rwabo mu iyogezabutumwa kandi ikabafasha gucengera Ivanjili, inyigisho za Kiliziya, guhuza imibereho yabo n'ubuzima bwabo, abayigize bakarushaho kwitagatifuza, bagaterana inkunga hagati yabo no mu bikorwa by’urukundo, kandi batanga urugero rwiza mu kuba umunyu w'isi n'urumuri rw'isi (Mt 5, 13-16).”
Myr Balthazar yagaragaje ko muri iyi minsi hagenda hagaragara ibibazo mu miryango y' Agisiyo Gatolika n'amakoraniro y'abasenga. Harimo: ubwitabire buke; imiryango imeze nk'iri mu marembera, imiryango imwe n'imwe yitabirwa n'abakuze gusa; imiryango idafite amategeko ayigenga ndetse n'uburenganzira bwo gukora, kutagira gahunda igaragara y'imikorere, akajagari mu ivuka n'imikorere y'imwe mu muri iyo miryango n'amakoraniro y'abasenga, kudahuza imbaraga z'imiryango iri muri Paruwasi, imicungire mibi y'umutungo n'ibindi. Yavuze ko hari n’abantu badasobanukiwe n'iyo miryango n'uburyo ifasha abakristu.
Umwepisikopi akaba yifuje ko muri uyu mwaka w'iyogezabutumwa bashyira imbaraga mu kwita ku miryango y’agisiyo gatolika kubera ibibazo byinshi biyigaragaramo. Ariko kandi bakanakomeza kwita no ku zindi ngingo z'ingezi bagenderaho mu iyogezabutumwa yatangaje ku itariki ya 17 Kamena 2023, zakusanyirijwe mu gatabo yise "Dusenge mu kuri'' kasohotse ku itariki ya 1 Mutarama 2024.
Myr Balthazar yasabye ko muri gahunda y'iyogezabutumwa ku rwego rwa Diyosezi na Paruwasi hagaragaramo ibikorwa bifatika bizafasha imiryango y’Agisiyo gatolika kwiyubaka no gukomeza gufasha abayirimo kuba abahamya b' inkuru nziza.
Yagize ati” Buri muryango uzahabwa Omonjye uwushinzwe mu rwego rwa Diyosezi, Duwayene na Paruwasi. Turasaba ko mpuzamiryango zakora; aho zitari zigashyirwaho kugira ngo zizafashe imiryango gukorana no kuzuzanya bubaka Umuryango w'Imana.”
Yasabye ko buri muryango w'Agisiyo Gatolika wagira umurongo w'imikorere uzwi, ugatunganya gahunda y'ibikorwa byawo, ukamenya gufatanya n'abayobozi ba Kiliziya, ugashaka n'ingamba zo kuwumenyekanisha mu bato n'abandi batawuzi. Kandi ko hajya habaho igikorwa cyo guhuza imiryango yose y' Agisiyo Gatolika mu rwego rwa Paruwasi, Duwayene na Diyosezi. Ibyo bikazatuma imiryango irushaho kumenyekana, gukorera hamwe, kugaragaza ibikorwa byayo kandi abatayizi bakaboneraho kuyimenya.
Myr ashishikarije abakristu kwitabira imiryango y'Agisiyo Gatolika kuko ifasha kwegeranya ingabire no guhuza imbaraga, bakubaka Kiliziya Umuryango umwe w'abana b'lmana. Ati” Mukunde imiryango y' Agisiyo Gatolika, mufatanye n'abandi bakristu mu isengesho n'ibikorwa by'urukundo, maze buri wese yitagatifuze kandi abe umwogezabutumwa witanga.”
Myr yavuze ko uyu mwaka bazaha imbaraga zihariye imiryango y’agisiyo gatolika kuko ari imiryango yaherekeje ubukristu mu Rwanda, Kiliziya yo mu Rwanda kandi yubaka ubukristu hirya no hino mu ngo no ku bantu ku giti cyabo. Ati” Nifuje ko dushyira imbaraga mu kubyutsa imiryango y’agisiyo gatolika yaguye, mu gukangura iya sinziriye no guha imbaraga imiryago mishya igenda ivuka ariko ukabona iragenda gahoro. Turashaka guhuza imbaraga nk’umuryango w’Imana muri Diyosezi ya Kabgayi kugira ngo imiryango y’agisiyo gatolika ikomeze ubutumwa bwayo. Ni umuyoboro nyagasani yatugeneye kugira ngo twitagatifurizemo kandi dutagatifuze n’isi turimo tuba urumuri rw’isi n’umunyu w’isi, bikaba bigaragarira mu miryango y’agisiyo gatolika.
Myr yavuze ko ikiza cy’imiryango y’agisiyo gatolika ari uko umuntu aba atagenda wenyine, aba agendana n’abandi, bafatanya nk’abavandimwe bagize umuryango w’Imana mu kwitagatifuza, mu kugenda no mu gusangira ubutumwa n’ibikorwa bihamya ingoma y’Imana cyane cyane no mu bikorwa by’urukundo.
Uwizeye Narcisse umuyobozi w’inama nkuru ya Pa ruwasi ya Kibangu yavuze ko bishimiye iyi ntego umwepesikopi yabahaye bazagenderaho muri uyu mwaka w’iyogezabutumwa ariko kandi batibagiwe n’izindi ngingo. Yagize ati “Ni byiza kugira abakristu bibumbiye mu miryango y’agisiyo gatolika kuko umukristu utagira umuryango w’agisiyo gatolika abarizwamo aba ari umukristu ureremba. Iyi ntego y’umwaka w’iyogezabutumwa tuyakiranye ibyishimo kandi twiteguye kuyishira mu bikorwa. Twiteguye gushishikariza abakristu kwitabira imiryango y’agisiyo gatolika kugira ngo tugendane n’umwepisikopi mu gushyira mu bikorwa iyi ntego. Iyo umuntu agiye mu muryango w’agisiyo gatolika arushaho kongera ibikorwa byo kwitagatifuza.”
Yakomeje avuga ko hari akarusho ko kuba imiryango myinshi y’agisiyo gatolika yaravukiye muri Diyosezi ya Kabgayi, bityo ko Diyosezi yabo igomba kugira itandukaniro n’izindi Diyosezi. Yagize ati” Muri Paruwasi ya Kibangu icyo tuzakora, ni gutumira abayobozi b’imiryango y’agisiyo gatolika, buri muryango ukazagerageza kugaragaza ibikorwa wakora kugira ngo ugaragaze ko uteye intambwe koko kandi ko ufasha abakristu bawugize gutera intambwe mu kwemera.”
Narcisse yagaragaje ko muri Paruwasi ya Kibangu imiryango y’agisiyo gatolika imwe n’imwe isa nk’iyasinziriye kubera ko kiliziya za Santarale zifunze. Yavuze ko bateganya kuyikangura ikazajya ikorera kuri paruwasi cyangwa se no ku bigo by’amashuri aho santarale zakoreraga.
Yagarutse ku bikorwa bateganya gukora kugira ngo imiryango y’agisiyo gatolika yitagatifuze birushijeho, avuga ko igomba kugira gahunda ihamye yo gukora byibuze buri cyumweru cyangwa buri kwezi, gushyiraho gahunda y’imyiherero y’abagize imiryango y’agisiyo gatolika ndetse n’amahuriro y’abagize imiryango y’agisiyo gatolika hagamijwe kuzamura ibikorwa.
Diyosezi ya Kabgayi irishimira byinshi byagezweho muri uyu mwaka w’ubutumwa basoJe 2024-2025 harimo no kuba yarungutse abapadiri bashya 7 n’abadiyakoni 2. Yungutse kandi n’ishuri ry’ukwemera rirangijemo abagera kuri 60 bagiye gufasha abandi bakristu hirya no hino muri paruwasi zabo.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.