Myr Balthazar yibukije Abanyamushishiro padiri Celestin Niwenshuti washinze Abarangarukundo
Myr Balthazar Ntivuguruzwa umwepiskopi wa Kabgayi yashimiye paruwasi ya Mushishiro uko ikomeje kubyarira Kiliziya abapadiri benshi kandi beza uhereye kuri padiri w'imfura yabo padiri Celestin Niwenshuti washinze umuryango w'Abarangarukundo.
Nyuma yo gutega amatwi ibigwi bya Paruwasi ya Mushishiro yari yibarutse umupadiri wa 16 mu myaka 67 gusa imaze, Myr Balthazar Ntivuguruzwa yashimiye abakristu ba Paruwasi ya Mushishiro bakomeje guha abageni beza Kiliziya no gusigasira akabuto k'Ubusaseredoti katewe na Nyagasani Yezu.
Ati "Twishimiye kwakira akabuto k'ubusaseredoti gaturuka kuri Yezu Kristu we musaseredoti mukuru kakaba gakomeje gukura kuri aka gasozi ka Mushishiro. Paruwasi ya Mushishiro nimwishime kuko Padiri Jean De Dieu Nsabimana na Diyakoni Habinshuti Jean Damascene baje mu murongo wako kabuto k'ubusaseredoti gakomeje kwerera imbuto hano muri Paruwasi ya Mushishiro.”
Agaruka ku bapadiri bavuka I Mushishiro, Myr Balthazar yagarutse ku rugero rwiza rwa Padiri Celestin Niwenshuti, wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yibutsa abakristu uko yari umupadiri w'umutima mwiza kandi w'intungane akaba yaranasigiye Kiliziya umuryango w'Abihayimana w'Abarangarukundo.
Paruwasi ya Mushishiro ifite abakristu bagera 86% byabaturage basaga ibihumbi 43 batuye mu gace iyi paruwasi ibarizwamo. Yashinzwe 1955 ikaba imaze imyaka 68 kugeza uyu munsi ifite abapadiri 16 bayivukamo. N'umudiyakoni umwe.
Abakristu ba paruwasi ya Mushishiro bishimira aya mateka akomeye ya paruwasi yabo kandi bagashimira Imana ingabire zikomoka ku bukristu bwabo ikomeza kubahundagazaho.
Bankundiye Noel w'imyaka 65 wo muri paruwasi ya Mushishiro ni umwe mu bakiriye ku buryo bwihariye iyi ngabire i Mushishiro kuko umwana we yabyaye muri Batisimu, Padiri Jean de Dieu Nsabimana yabaye Padiri naho umwana we bwite Habinshuti Jean Damascene akaba umudiyakoni.
Ati"Imana yaradusuye iratugenderera iduha umugisha, mbona Mushishiro turi abanyamugisha."
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.