Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Myr Filipo Rukamba yasabye abakateshiste guhorana umutima ukomeye ku bukristu igihe cyose

Kuri uyu wa 24 Mata 2024, umunsi wa kabiri w'urugendo nyobokamana rw'abakateshisiti i Namugongo, waranzwe n'ibyishimo biherekejwe n'inyigisho zibashishikariza kuba abahamya b'ukwemera.

Myr Filipo Rukamba yasabye abakateshiste guhorana umutima ukomeye ku bukristu igihe cyose
Myr Filipo Rukamba yasabye abakateshiste guhorana umutima ukomeye ku bukristu igihe cyose

Mu gitambo cy'Ukaristiya cyaturiwe muri Basilica ya Namugongo yitiriwe Mutagatifu Karoli Lwanga, Myr Filipo Rukamba yashishikarije abakateshiste bo mu Rwanda n’i Namugongo kuba koko abahamya b'ukwemera, bakarangwa n'umutima w'impuhwe n'urukundo kuko ari byo bikiza.

Yagize ati "Ubukateshiste bwacu bugomba kutugeza ku kwemera gushyitse, kudakurikira ibintu n'ibitekerezo by'isi, kugira ngo duhamye ubukristu bwacu. Umukristu akomera ku byo Yezu Kristu yatubwiye: akabikurikiza, akabishyira mu buzima bwe."

Ahereye ku rugero rw'Abahowe Imana b'i Bugande, yasabye Abakateshiste gukomera mu bukristu, bakigisha ukuri, kugira ngo ubukristu bushinge imizi abakristu babe abe koko binagaragarire mu mibereho yabo.

Emmanuel Havugimana wavuze mu izina rya bagenzi be yavuze ko urugendo Nyobokamana rufasha Abakateshiste kuba Abakristu bahamye.

Yagize ati "Gukora urugendo nyobokamana bidufasha gukomera mu kwemera kuko twigira ku bahowe Imana b'i Bugande, bagaragaje ukwemera kugeza ubwo bemeye gupfa."

Dusabimana Cyprien umukateshiste muri paruwase ya Kibangu muri Diyosezi ya Kabgayi, umaze imyaka 30 akora umurimo w'ubukateshiste yavuze ko ari ubwa mbere ageze I Namugongo akaba ahakuye imbaraga zizatuma ashoroba kwigana abahowe Imana b'i Bugande.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose