Myr Filipo Rukamba yashimiye Padiri Claude Talbot wabaye umurezi w’intangarugero mu myaka 58 yamaze i Butare
kuri uyu wa kane tariki ya 30 Ukwakira 2025, abihayimana n’abakristu baturutse hirya no hino mu Rwanda no mu Bubiligi aho avuka, bahuriye muri Seminari Nto Virgo Fidelis i Butare mu muhango wo guherekeza Padiri Claude Talbot, umubiligi wamenyekanye cyane nk’umurezi n’umwigisha w’indashyikirwa muri iyi seminari. Padiri Talbot yitabye Imana ku cyumweru tariki ya 26 Ukwakira 2025, yashyinguwe mu irimbi rya Seminari Nto Virgo Fidelis aho yamaze imyaka 58 akorera ubutumwa bwe.
Muri uyu muhango, Mgr Filipo Rukamba, umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare uri mu kiruhuko cy’izabukuru mu butumwa yanyujije mu nyigisho yatangiye mu GitambocyaMisa, yashimye byimazeyo ubwitange n’urukundo byaranze Padiri Talbot, amwita “umuntu w’Imana, umurezi w’ukuri n’urutare rw’ukwemera.”
Myr Filipo Rukamba yibukije ko Padiri Claude Talbot yari afite umutima wagutse, wuzuye ukwemera n’urukundo. Ati“Kwemera Imana nibyo byarangaga uburyo yabagaho, kandi bikagaragara mu mibanire ye n’abandi — yaba abamuyoboraga, abapadiri cyangwa abaseminari. Yari umuntu w’Imana, yakundaga gusenga, yakundaga Bikiramariya kandi agakunda ijambo ry’Imana.”
Yongeyeho ko Padiri Talbot yari yaramenye Imana byimbitse, akayihuza n’ubumenyi bwe mu mibare na siyansi. Ati “Yumvaga ko ubumenyi butabangikanye n’ukwemera. Yari azi ko ibintu byose bifite aho biva n’aho bijya, kandi byose bigakomoka ku Mana.”
Padiri Talbot, wari impuguke mu masomo ya siyansi, yafashije cyane seminari nto Virgo Fidelis kubona ibikoresho bya laboratwari z’isomo ry’ubugenge , ubutabire n’isomo ry’Ubuzima ( Biologie), kugira ngo abigisha n’abanyeshuri basobanukirwe ko ubumenyi n’ukwemera bigomba gufatanya.
Myr Filipo Rukamba ati“Yumvaga ko ubumenyi bushobora gufasha umuntu gusobanukirwa n’ubwiza bw’ibikorwa by’Imana. Yigishaga atagamije gutanga amanota gusa, ahubwo ashishikariza abaseminari gukoresha ubwenge bwabo no gukora ubushakashatsi. Yabafashaga gutekereza, guhanga udushya no gukunda kwiga.”
Mu masomo ye, yakundaga gutanga utubazo tw’ubwenge, agakora udushushanyo n’imikino byafashaga abanyeshuri gusobanukirwa neza amasomo, kandi abatsinze neza akabashimira. Mgr Rukamba ati“Yari umwigisha wakundaga ibyo yakoraga, akabikorana umutima n’ubushishozi,”
Myr Filipo Rukamba yagarutse ku buryo Padiri Talbot yari umusomyi udasanzwe n’umuntu w’ubwenge bwagutse. Ati “Yakurikiraga amakuru ajyanye n’ubumenyi n’iyobokamana ku isi hose. Yasomaga ibitabo bishya, yandika inyandiko zo gusubiza ibitekerezo atemeraga, kandi adahwema gushishikariza abandi gusoma.”
Yavuze ko Padiri Talbot yafashije seminari kubona ibitabo bikomeye nka Encyclopédies n’ibindi bitabo by’ubumenyi n’iyobokamana, ndetse akanageza ku baseminari ibitabo byoroheje byo gusoma bishimishije, byose agamije guteza imbere ubwenge n’ubushishozi.
Padiri Talbot yabaye inshuti y’abaseminari n’abapadiri benshi, benshi muri bo bakaba baramubereye abanyeshuri. Myr Filipo yagize ati “Yakunze cyane abapadiri b’i Butare n’abo yakoranye nabo. Yari umuntu wicisha bugufi, utavuga menshi, udakunda kwirata ariko ufite urukundo rukomeye ku bo bakoranaga.”
N’ubwo yamaze imyaka myinshi mu Rwanda, yakomeje kuba umupadiri wa diyosezi ye yo muri Marine-Bruxelles mu Bubiligi, ariko akagira umubano mwiza n’abepisikopi bombi — uwa Butare n’uwo mu gihugu cye.
Myr Filipo Rukamba, yagarutse ku buryo Padiri Talbot yifuje gusazira mu Rwanda, igihugu yakunze kandi yakoreyemo imyaka 58 yose. Ati “Yambwiye ko atifuza gusazira i Burayi, kuko yifuzaga kuba hafi y’abantu yakunze. Ibyo byari ikimenyetso cy’urukundo rujyanye n’umurimo we n’ubuzima bwe bwose. Twamuhaye icyo yifuje, tumuherekeje mu gihugu yakoreye kandi yakunze.”
Yongeyeho ati “Wabaye urutare twese twishingikirizaho, igiti cy’inganzamarumbo twugamamo izuba, isoko y’ubwenge n’urukundo. Imana iguhe iruhuko ridashira.”
Mu gusoza ijambo rye, Myr Filipo Rukamba yashimiye Imana kuba yarabahaye Padiri Claude Talbot nk’impano ikomeye, yihanganisha umuryango mugari wa seminari, diyosezi ya Butare n’abanyeshuri bose yigishije.
Ati “Padiri Talbot yasigiye Abanya-Butare umurage w’urukundo, ubupfura n’ubwitonzi. Twamumenye nk’umuntu wakundaga gukora mu bwitonzi, adashaka kwigaragaza, ariko ibikorwa bye bikavuga byinshi. Twizeye ko Imana izamwakira mu bwiza bwayo.”
Padiri Claude Talbot, wamaze imyaka irenga mirongo itanu n’umunani i Butare, azibukwa nk’umurezi n’umwigisha waharaniye guhuza ubumenyi n’ukwemera, akabera benshi urugero mu rukundo, mu bwitange no mu kumvira Imana kugeza ku iherezo.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.