Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Myr Jean Bosco NTAGUNGIRA yinjiye mu Rugaga rw'abepisikopi.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 05 Ukwakiri 2024 Myr Jean Bosco NTAGUNGIRA yahawe inkoni y'ubushumba nk'umwepiskopi wa gatatu wa Diyosezi ya Butare.

Myr Jean Bosco NTAGUNGIRA yinjiye mu Rugaga rw'abepisikopi.
Myr Jean Bosco NTAGUNGIRA yinjiye mu Rugaga rw'abepisikopi.

Mu muhango wayobowe na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali wabanjirijwe n'Igitambo cya Misa yayobowe na Karidinali Kambanda akikijwe n'abandi bepiskopi bo mu Rwanda, u Burundi na RDC.

Uyu muhango kandi witabiriwe n'abapadiri baturutse mu madiyosezi atandukanye yo mu Rwanda no hanze, Abihayimana banyuranye, abakirisitu, abanyacyubahiro bari baangajwe imbere n'Intumwa y'Umukuru w'Igihugu, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude.

Mbere y'umuhango nyirizina, Abakristu basomewe mu Kilatini n'ikinyarwanda ibaruwa ya Papa Fransisiko yemeza ko Myr Jean Bosco yatorewe kuba umwepiskopi wa Butare maze bamuha amashyi n'impundu. Bakomeje bakurikirana ubwuzu umuhango nyirizina bibonera uko uwari padiri Ntagungira ahinduka Musenyeri, akicara ku ntebe y'umwepiskopi wa Butare akuyeho Musenyeri Filipo Rukamba nawe wayikuyeho Myr Jean Baptiste Gahamanyi.

Umuhango uhumuje yahaye umugisha Abakristu ndetse ahita anakomeza Igitambo cya Misa akikijwe n'Abepiskopi bagenzi be bamwakiranye ibyishimo.

Myr Jean Bosco yasobanuye kandi intego n'ikirangantego cye nk'umwepiskopi w Butare.

yongeye kandi kwibutsa ibikubiye mu kirangantego. Nk'uko yabisobanuye Intego ye irimo ibyishimo kuko Abakristu bari muri Yubile y'Ingoma y'Imana. Ibi byishimo akaba ari na byo bigaragara mu kirangantego bikagaragazwa n'Ingoma nk'ikimenyetso cy'ibyishimo n'ibirori mu muco nyarwanda. Iyi ngoma kandi inashushanya Ingoma ya Kristu yageze mu Rwanda ikakirwa i Save ya Butare. Mu bindi biri mu kirangantego cye yagarutseho ni ikamba rya Kirisitu Mwami n'Ikamba ry'umugabekazi Bikira Mariya kuko u Rwanda ari bo rweguriwe ku munsi wa kristu Umwami. Harimo kandi Ntama utetse ku Ngoma.

Mu butumwa butandukanye bwatanzwe nyuma y'Igitqmbo cya Misa, Myr Jean Bosco Ntagungira mu mbamutima ze yashimiye Imana kuko yamubaye hafi muri byose imukomeresha imbaraga za Roho mutagatifu mu bihe byibyishimo no mu bihe byingorane yanyuzemo.Yashimiye kandi Papa Fransisiko kubw'icyizere yamugiriye ndetse anashimira Arikidiyosezi ya Kigali yamurezi ikanamuherekeza mu muhamagaro we nk'Umusaserdoti. Yashimiye na Diyosezi yamwakiriye by'umwihariko Myr Yohani Baptiste Gahamanyi na Myr Filipo Rukamba wayiyoboraga ubu.

Myr Filipo Rukamba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare ugiye mu kiruhuko cy'izabukuru mu ijambo rye yashimiye Imana ku byiza byose yamugiriye ikanabigirira iyi Diyosezi mu myaka 27 ishize ayibereye umushumba. Yashimye abo bakoranye bose mu rwego rwa Kiliziya n'Igihugu avuga ko iyo hatabaho ubufatanye ubutumwa bwari kumugora. Yabwiye Myr Jean Bosco ko amushyikirije Diyosezi nk'Uko na we yayishyikirijwe na Myr Jean Baptiste Gahamanyi. Yamwijeje kandi ko azakomeza kumuba hafi kuko azakomeza kuba uwa Butare.

Myr Jean bosco Ntagungira abaye Umwepiskopi wa gatatu wa Diyosezi ya Butare nyuma ya Myr Jean baptiste Gahamanyi wababanjirije na Myr Filipo Rukamba asimbuye. Diyosezi aragijwe ikaba igizwe na Paruwasi 26 zibumbiye muri duwayene 5 ariyo: Butare igizwe na Paruwasi: Karama, Ngoma, Rango, Butare na Paruwasi ya kaminuza yitiriwe mutagatifu Dominiko; Kansi igizwe na Paruwasi ya cyahinda, Gikore, Higiro, Nyumba, na Kansi; Mugombwa igizwe na Paruwasi za Gisagara, Kibilizi, Kirarambogo, Magi na Mugombwa; Nyanza igizwe na Paruwasi za Busoro, kiruhura, Nyamiyaga, Ruyenzi, na Nyanza; na Save igizwe na Paruwasi za Byiza, Gakoma, Mbazi, Rugango, Simbi na save.

Myr Jean Bosco Ntagungira yari Umupadiri wa Arikidiyosezi ya Kigali kuva mu mwaka w1993. Yakoze imirimo itandukanye irimo kuba umurezi n'umuyobozi mukuru wa Seminari nto yitiriwe Mutagatifu vinsenti y'i Ndera. Yabaye kandi umunyamabanga wa Arikidiyosezi ya Kigali, aba na Padiri Mukuru wa Paruwasi Regina Pacis i Remera.

Mu bindi yakoze harimo ibirebana n'amategeko nkumucamanza mu rukiko rwa Kiliziya ruhuriweho namadiyosezi yo mu Rwanda.

Myr Jean Bosco agirana ikiganiro na Karidinali Kambanda kijyana n'imihango y'itangwa ry'ubwepisikopi .
Myr Jean Bosco agirana ikiganiro na Karidinali Kambanda kijyana n'imihango y'itangwa ry'ubwepisikopi .
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose