Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

"Myr Ntagungira afite ubwenge buhagije, umutima arawufite ahasigaye ni ukugira imbaraga akagenda", Myr Rukamba

Nyuma y'Itorwa rya Myr Jean Bosco Ntagungira, nk'umwepiskopi wa Butare,Karidinali Kambanda na Myr Filipo Rukamba asimbuye bagize icyo batangaza kuri Myr Ntagungira n'ubutumwa bumutegereje.

"Myr Ntagungira afite ubwenge buhagije, umutima arawufite ahasigaye ni ukugira imbaraga akagenda", Myr Rukamba
"Myr Ntagungira afite ubwenge buhagije, umutima arawufite ahasigaye ni ukugira imbaraga akagenda", Myr Rukamba

Mu kiganiro na Pacis TV, Antoni Karidinali Kambanda, Arikiyepisikopi wa Kigali akaba na Perezida w'Inama y'Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, yavuze ko yishimiye itorwa rya Padiri Ntagungira umupadiri bafatanyaga ubutumwa muri Arikidiyoseze.

Yagize ati "Iyi nkuru twayakiranye ibyishimo byinshi. Kuba Arkidiyosezi ya Kigali, Papa yongeye kudutoramo umupadiri ushyirwa mu rwego rw'Abepisikopi. Ni ibyishimo bikomeye, turashimira Imana mbere na mbere kuko ari yo mugenga w'amateka yacu. Itora uwo ishatse, igihe ishakiye n'aho ishatse. Turashimira Imana ko yabengutse Arkidiyosezi ya Kigali ikahatora umwepisikopi. Ni ibyishimo ku muryango w'Abasaseredoti no ku muryango w'Abakristu bose ba Arikidiyoseze ya Kigali."

Karidinali Kambanda yakomeje avuga ko Arikidiyosezi ya Kigali yishimira kuba imaze kubyara Abepisikopi bane mu myaka 48 imaze, akavuga ko ari imbuto ya Yubile y'imyaka 125 na Yubile y'imyaka 50 ya Arikidiyosezi ya Kigali izizihizwa muri 2026.

Mu butumwa Karidinali Kambanda yageneye Musenyeri mushya wa Butare, Jean Bosco Ntagungira, yagize ati "Ijambo mfite namubwira, ni uko Umwepisikopi ari umuntu ugomba kuba hafi y'abakristu ashinzwe nk'umushumba mwiza. Umwepisikopi agomba kujya imbere y'ubushyo ashinzwe kugira ngo bumurebereho bumukurikire, bukurikize urugero rwe rw'ukwemera. Agomba no kujya inyuma kugira ngo za ntama zifite intege nke zigenda gahoro, zavunitse, zicumbagira zitaza gusigara zigatakara. Agomba no kugera hagati mu bushyo bwe akamenya impumeko iri mu bushyo bwe, kuko agomba guhumura impumuro y'intama ze. Agomba kuba hafi y'abakristu ashinzwe no kugera mu bice byose bahereyemo ahoroshye n'ahakomeye kugira ngo agere kuri bose."

Myr Filipo Rukamba, ugiye mu kiruhuko cy'izabukuru wabonanye umusimbura, yavuze ko yari yiteguye kubona umusimbura, kuko muri Kiliziya iyo Umwepsisikopi agize imyaka 75 yandikira Papa amusaba kujya mu kiruhuko cy'izabukuru.

Abajijwe icyo yabwira Musenyeri mushya watowe, Myr Rukamba yagize ati "Musenyeri ni umubyeyi. Agomba kugira umutima w'ububyeyi, ubundi akishyira mu maboko y'Imana."

Yakomeje agira ati "Azahura n'ibibazo nawe atazi, nanjye ntazi, ariko ibyo byose ntacyo bitwaye uba uzi ko Imana muri kumwe, kuko ntabwo Yezu Kristu adutererana. Icyo adusaba ni ukuba ababyeyi b'abantu bose. Ni ukuba abashumba. Ubundi akazajya agenda areba, ese abana nzabamarira iki? Abasaza n'abakecuru nzabamarira iki? Abapadiri nzabamarira iki ?"

Myr Filipo avuga ko yiteguye nawe kugira ibyo amwereka kandi ko Myr Ntagungira afite ubwenge n'umutima bihagije ku buryo igisigaye ari ukugira imbaraga agatangira urugendo. Ati "Ntabwo biteye ubwoba, ni umurimo mwiza aba akorera Imana ariko kandi si n'umurimo woroshye."

Myr Jean Bosco Ntagungira na we yagaragaje akamuri ku mutima nyuma yo gutorerwa kuba umwepiskopi wa Butare.

yagize ati"Nabyakiranye ibyishimo ariko n'igihunga birumvikana kuko ni umurimo utoroshye. Gutorerwa kuba Umwepisikopi ni uguca bugufi ukemera ko uwo murimo utazawifasha, ko ugomba kuwufatanya n'abasaseredoti n'abakristu bose kuva ku mukuru kugera ku mutoya."

Yakomeje agira ati "Nje mbasanga rero kugira ngo dufatanye urwo rugendo rwo kubaka ingoma y'Imana. Abasaseredoti ndababwira ko nje nk'umuvandimwe wabo, nka mugenzi wabo, nk'umwepisikopi wabo kandi ko niteguye gufatanya na bo imirimo yose n'ubutumwa Kristu aduha twese buri wese mu kiciro cye tubifashijwemo na we."

Myr Ntagungira Jean Bosco abaye umwepisikopi wa gatatu wa Diyosezi ya Butare uhereye kuri Myr Jean Baptiste Gahamanyi wayiyoboye bwa mbere igishingwa na Myr Filipo Rukamba wari umaze imyaka 27 ayiyobora. Yashinzwe ku wa 11/09/1961 nka Diyosezi ya Astrida na Papa Yohani wa XXIII, nyuma yaje kwitwa Diyosezi ya Butare ku wa 12/11/1963 na Papa Pawulo wa VI.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose