Myr Papias Musengamana arasaba inzego zose guhagurukira ikibazo cy'ihohoterwa rikorerwa abana
Kuwa Gatanu tariki ya 24 Werurwe 2023, Komisiyo y’ikenurabushyo ry’umuryango muri Diyosezi Gatolika ya Byumba yasuzumiye hamwe ibyagezweho, mu bikorwa by’umushinga wo kurwanya ihohoterwa no gukumira inda z’imburagihe ku bana b’abakobwa bari mu mashuri, umushinga wari umaze umwaka ukorera muri bimwe mu bigo by’amashuri yo muri iyi diyosezi.
Ni igikorwa cyitabiriwe n'Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Byumba Nyiricyubahiro Musenyeri Musengamana Papias , abasaseridoti, abayobozi b’ibigo by'amashuri uyu mushinga wakoreyemo ndetse na bamwe mu banyeshuri bahagarariye abandi .
Asobanura impamvu yatumye nka Diyosezi bategura uyu mushinga, Padiri Pascal Nizeyimana, Perezida wa komisiyo y’umuryango muri iyi Diyosezi, yavuze ko impamvu ari uko ihohotarwa mu bana ryagendaga rirushaho kwiyongera ndetse abahohotewe aho gufashwa bagatereranwa.
Padiri Pascal akomeza avuga ko ibikorwa bakoze byo gukora ubukangurambaga mu kurinda ihohoterwa n’inda zitateguwe, byagize umusaruro; Asaba ababyeyi gukurikirana uburere bw’abana babo.
Nk'uko byagaragajwe na Soeur Umwizerwa Domina, umunyamabanga muri komisiyo y’ikenurabushyo ry’umuryango, mu byagaragajwe n'ubushakashatsi ko bitera ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’inda zitateganyijwe ku bana b’abakobwa harimo ababyeyi batakigira umwanya wo gukurikirana abana babo ndetse rimwe na rimwe ugasanga n’ababyeyi ubwabo babana mu makimbirane ibi bikiyongeraho n’abagabo bakuze bashuka abana.
Nyuma yo gusuzuma bagasanga ikibazo gishingiye imizi mu burezi n’uburere, Nyiricyubahiro Musenyeri Papias Musengamana, Umwepiskopi wa Byumba, yasabye abafite aho bahuriye n’iki kibazo bose kukigira icyabo kugira ngo kiranduke burundu. Avuga ko n'ubwo nka komisiyo y’umuryango hari intambwe bamaze gutera, bakwiye gukomeza mu bufatanye n'izindi nzego mu rwego rwo kurera umwana ushoboye kandi ushobotse, nk'uko Kiliziya yabyiyemeje. Yasabye kandi ibigo by’amashuri bya Kiliziya Gatolika biyoborwa n’abihayimana gushyira imbaraga mu isomo ry’iyobokanama ndetse no gutanga uburere bufite ireme kugira ngo ibigo by’abihayimana bigire itandukaniro n’ibindi bigo.
Uyu mushinga wo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kurwanya inda zitateguwe ziterwa abangavu , wageze ku bana Magana inani (800) bari mu bigo by'amashuri 10 biri muri zone y’Umutara na zone ya Byumba.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.