Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Paruwasi ya Rwankuba yahimbaje Yubile y'imyaka 75 imaze ishinzwe

Kuri uyu munsi mukuru w'asomusiyo, Karidinali Antoni Kambanda yifatanyije na Paruwasi ya Rwankuba mu birori bya Yubile y'imyaka 75 iyi paruwasi imaze ishinzwe

Paruwasi ya Rwankuba yahimbaje Yubile y'imyaka 75 imaze ishinzwe
Paruwasi ya Rwankuba yahimbaje Yubile y'imyaka 75 imaze ishinzwe

Ni umuhango wabimburiwe n’Igitambo cya Misa yayobowe na Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, unitabirwa n’abayobozi batandukanye mu nzego bwite za leta, ndetse n’abakristu bagize bari baje ari benshi kwizihiza ibi birori bidasanzwe.

Mu ijambo rye Antoni Karidinali Kambanda yabwiye abakristu ko Yubile ari igihe cyo kugaragaza ibyishimo umuntu aterwa n’amateka meza yamubayeho mu myaka 25; 50 na 75 n'indi. Yasabye abakristu ba Rwankuba ko iyi Yubile yababera umwanya mwiza wo gutsinda icyaha n'ingeso mbi bakurikije Urugero rwa Bikira Mariya.

Karidinali Kambanda kandi yasabye abakristu kudapfusha ubusa Ijambo ry'Imana ryabibwe muri aka karere ka Bumbogo mu myaka 25 ishize. Bakarangwa no kuyoboka no kwiyambaza Umubyeyi Bikira Mariya. Yabifurije ko urumuri rw'iyi Yubile bamazemo umwaka rwabyutsa abaguye bagasusuruka kandi rukazakomeza kwakirana muri iyi paruwasi ya Rwankuba.

Iyi paruwasi ya rwankuba yavutse tariki ya 15 kanama 1947,ivutse kuri misiyoni ya lurindo itangirana n’aba kristu 4642, ihabwa umugisha na padiri Andreatis intumwa ya Musenyeri Laurent Deprimoz afashijwe na padiri Denis na Canizius Kabagamba wari sous diacre.

Kuri uwo munsi kandi hari n’umwami Mutara wa III Rudahigwa. Paruwasi ya rwankuba igizwe n’ama santrale 7 ariyo Santrale mutagatifu fransisco wa asize rwankuba n’abakristu 3017; Santrali mutagatifu gregori umunyabitangaza Rushaki igizwe n’abakristu 5956; Santarali Bikira Mariya utasamanywe icyaha Bumba, igizwe n’abakristu 4805; Santarali Mutagatifu Mikayire koko igizwe n’abakristu 3460; Santarali Mutagatifu Pawulo huro igizwe n’abakristu 2441; Santarali Mutagatifu Yozefu urugero rw’abakozi iyi ni na yo yibarutse umuryango w’inshuti z’Abakene ; Santrali Mutagatifu Lawurenti Nganzo igizwe n'abakristu 2436.

Kuri ubu iyi paruwasi imwe muri paruwasi 36 zigize arkidiyozese ya kigali, ikaba imaze kugira abapadiri 21 bayivukamo.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose