Musenyeri Edouard Sinayobye arasaba abakristu kudasuzugura ubutumwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho akoresheje ibimenyetso
Mu nyigisho yagejeje ku bakristu ba Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Mikayile i Kigali, kuri uyu wa 9 Kanama 2022, Myr Edouard Sinayobye, Umwepiskopi wa Cyangugu, yasabye abakristu kuzirikana ku butumwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho akoresheje ibimenyetso kuko ari umugisha
Ku munsi wa kabiri w'igikorwa cyateguwe na Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Mikayile i kigali, abakristu b'iyi paruwasi bakomeje kugezwaho inyigisho kuri Bikira Mariya w'i Kibeho. Inyigisho nkuru y'umunsi ikaba yaratanzwe na Musenyeri Edouard Sinayobye, Umwepiskopi Diyosezi ya Cyangugu. Iyi nyigisho ikaba yaribanze ku butumwa bwa Kibeho.
Mu nyigisho ye Musenyeri Edouard yasabye abakristu kudasuzugura Umubyeyi w’Imana binyuze mu kudaha agaciro ibimenyetso yagaragaje i Kibeho. Avuga ko gutanga ubutumwa binyuze mu bimenyetso byahozeho, ko ari imvugo y’Imana kuko yagiye itanga ubutumwa binyuze mu bimenyetso.
Nk'uko akomeza abisobanura tariki ya 28 Kanama 1981 ubwo Bikira Mariya yabonekeraga Alphonsine Mumureke, akamubaza uwo ari we yamusubije amubwira izina ry'ikimenyetso agira ati ndi Nyina wa Jambo. Musenyeri Edouard avuga ko imvugo y’ibimenyetso Bikira Mariya akoresha yayikuye ku Mana, avuga kandi ko uyu Mubyeyi ubwe ari ikimenyetso no kuba yaraje mu Rwanda akaba ari ikimenyetso Imana yahaye u Rwanda.
Mu bindi bimenyetso Musenyeri yagarutseho ni icyo mu ibonekerwa ryo kuwa 6 Ugushyingo 1981 ubwo Bikira Mariya yabonekeraga Alphonsine Mumureke, akazana amashapure ngo uwo mubyeyi ayahe umugisha. Ngo iyo yageraga ku mashapule y’abantu badafite ukwemera, yaravugaga ngo "Amen"; naho iyo yageraga ku y’abadafite ukwemera babibwirwaga n'uko yifataga ku munwa akababara cyangwa ayo mashapule akava ku kuboko kwa Alphonsine akagwa, bisobanuye ko kwakira ubutumwa bwa Bikira Mariya bisaba ukwemera.
Musenyeri Edouard kandi yagaragaje n'ibindi bimenyetso Bikira Mariya yatanze i Kibeho harimo nk’urumuri Nathalie yabonye ubwo yabonekerwaga ariko abandi ntibarubona, ndetse no kumusekera, hari kandi ikimenyetso cy’amarira yagaragarije Alphonsina, asaba abakristu kubizirikana kugira ngo barusheho kumva ubutumwa bw'uyu mubyeyi w'Imana n'uwacu.
Iyi gahunda yo kuzirikana ku butumwa bwa Bikira Mariya Nyina wa Jambo yateguwe mu rwego rwo kwitegura umunsi mukuru w'Asomusiyo. Ikaba iba buri munsi guhera tariki 8 Kanama 2022, muri Katedarali yitiriwe Mutagatifu Mikayile i Kigali.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.