Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abarerera mu Ishuri rya ETG Gitumba barasaba ko iri shuri ryahabwa amashami y'ubumenyi ngiro

Ababyeyi barerera mu ishuri rya ETG Gitumba riherereye muri paruwasi ya Nyabinoni barifuza ko iri shuri ryagira amashami y’ubumenyi ngiro cyane ko muri uyu murenge nta shuri ry’imyuga ryaba irya Leta cyangwa iryigenga ribarizwamo .

Abarerera mu Ishuri rya ETG Gitumba barasaba ko iri shuri ryahabwa amashami y'ubumenyi ngiro
Abarerera mu Ishuri rya ETG Gitumba barasaba ko iri shuri ryahabwa amashami y'ubumenyi ngiro

Ibi bakaba barabisaba mu gihe iri shuri riri guhimbaza yubile y'imyaka 25 rimaze rishinzwe. Iri shuri ryarahoze ari ishuri ry’imyuga, kuva ryashingwa mu mwaka wa 1997, kugeza mu mwaka wa 2010, aho aya mashami y’imyuga yaje kuvanwaho agasimbuzwa amashami y’ubumenyi rusange ariyo HEG (Histoire,Economie, Geographie) na MEG (Mathematique, Economie,Geographie). Aya nayo akaza kuvanwaho mu mwaka wa 2019, ishuri rigasigarana icyiciro rusange gusa.

Ababyeyi barerera muri iri shuri n’abaturage bahaturiye, bashingiye ku ireme ry’uburezi iki kigo gitanga, no kuba cyarahoze gifite aya mashami, ndetse no kuba hari ibyumba by’amashuri iki kigo gifite bidakoreshwa, bakifuza ko aya mashami y’ubumenyi ngiro yatekerezwaho, bityo bikaba binajyanye na gahunda ya Leta yo gushyira imbaraga muri aya masomo ndetse bikaba no mu murongo wa Kiliziya wo gutanga uburezi bufite ireme.

Mukantwari Laetitia, perezida wa comite y’ababyeyi barerera muri iri shuri yagize ati "Nyakubahwa Padiri ushinzwe uburezi Gatolika muri Diyosezi turabasaba ko mwakuduha amashami y’ubumenyi ngiro kuko biri muri gahunda ya Leta ko buri murenge ugira TVT Full kandi umurenge wa Nyabinoni ukaba nta rindi ufite. Nyakubahwa muyobozi mubirebye neza mwayiduha bityo vision y’ishuri ikagerwaho cyane cyane ko dufite n’ibyumba by’ishuri byaherwaho, hano muri ETG Gitumba".

Kuri iki kifuzo, Nyiricyubahiro Musenyeri Smaragde Mbonyintege, avuga ko ishuri ry’ubumenyi ngiro kuri iki gihe risaba ubushobozi abaturage b’umurenge ndetse na badafite. Gusa akavuga ko biteguye kwegera Akarere ka Muhanga iri shuri ribarizwamo bakarebera hamwe uko barihindura ishuri ry’imyuga nk'uko byifuzwa n’abaturage. Yongeyeho ko azi ko abaturage batuye Nyabinoni bafite inyota yo kubona ishuri ry’imyuga, abasaba kuzamura ijwi bagasaba ko Leta yabishyira mu igenamigambi ryayo bityo iri shuri rikaboneka.

Musenyeri avuga ko kuba ubushake buhari ndetse n'ibyibanze bikenrwe bikaba bihari nta kabuza iki cyifuzo gishoboka. Ati "ntekereje ko mufite amatwara yo kuzamura aka Karere n’iyi Mirenge yacu tukaba rero tugomba kuhabona ishuri ry’imyuga. Kandi ETG yateguye iby’ingenzi bikenerwa. Ni mudutabare mutuzanire ibisigaye, ibindi ababyeyi bazabikora muri bwa bushake bwabo . Nidufatanya ndahamya neza ko byashoboka".

Mu myaka 25 iri shuri rimaze ryishimira ko ryabashije gufasha ababyeyi baturiye uyu murenge kudakora ingendo ndende bajyana abana babo ku bigo bya kure kuko bahinira hafi kandi akaba ari n’ikigo gitanga uburezi budashingiye ku bumenyi gusa, ahubwo n’ikinyabupfura bivanze no gufasha abanyeshuri kwitagatifuza no kubaha Imana dore ko ari ikigo kiyoborwa n’Umupadiri.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose