Igabanuka ry'abaterankunga ryatumye Bibiliya zihenda
Kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Kanama 2023 Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda watangije ubukangurambaga bugamije gushyigikira Bibiliya no kuyigeza Ku bantu benshi kugira ngo imurikire imibereho yabo.
Nk'uko byagaragajwe mu kiganiro Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda wagiranye n'abanyamakuru, kuri ubu igiciro cya Bibiliya gikomeje kuzamuka ndetse rimwe zikanabura.
Pasteur Ndizeye Olivier, avuga ko kuri ubu igiciro cyo gucapa Bibiliya cyavuye ku Madolari 4 kigera ku Madolari 100. Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda ukaba wifuza ko igiciro cyakongera kugabanuka kikava ku Madolari 100 kikagera nibura ku Madolari 8.
Yakomeje asobanura ko icyatumye Bibiliya itakiboneka ku buryo bukwiye n'izibonetse igiciro kikaba kiri hejuru cyane ari uko abateraga inkunga Bibiliya kugira ngo ziboneke zihendutse bagabanutse Ku kigero cya 80%.
Mu gukemura iki kibazo umuryango wa Bibiliya mu Rwanda urifuza ko buri wese yabigiramo uruhare atanga inkunga kugira ngo Bibiliya zongere kuboneka ku giciro cyoroheye buri wese.
Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda witabiriye umuhango wo gutangiza ubu bukangurambaga yavuze ko kimwe n'uko abanyarwanda basanzwe bishakamo ubushobozi mu bindi bikorwa, byashoboka no kuri Bibiliya igakomeza kugera kuri buri wese ku giciro kimworoheye.
Karidinali Kambanda, yagaragaje ko ubu bukangurambaga bugamije kwibutsa buri wese ko afite inshingano zo guharanira ko Bibiliya ikomeza kuboneka mu Rwanda.
Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda watangiye mu mwaka wa 1977. Wemewe mu mwaka wa 1982, unakirwa mu rugaga rw'umuryango wa Bibiliya Ku isi mu mwaka wa 2000.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.