Myr Sinayobye arasaba abanyamakuru kugira uruhare muri Yubile y’impurirane
Mu gihe habura ibyumweru bibiri ngo hatangizwe urugendo rwa Yubile y’imyaka 2025 Jambo yigize umuntu n’imyaka 125 Ivanjiri igeze mu Rwanda, Myr Edouard Sinayobye, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Cyangugu ndetse na Perezida wa Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe itumanaho yasabye abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bya Kiliziya kugaragaza uruhare rwabo mu gusakaza amakuru ku bakristu bo hirya no hino kugira ngo buri wese amenye iyi yubile kandi azanayitabire.
Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ubwo hahimbazwaga umunsi mukuru wa Mutagatifu Fransisko wa Salezi, umurinzi w’abanyamakuru.
Agaruka ku myiteguro ya Yubile y’impurirane biteganyijwe ko izahimbazwa mu mwaka wa 2025, Myr Sinayobye yavuze ko imyiteguro y’ibirori irimbanyije kandi n’abanyamakuru bakaba bagomba kubigiramo uruhare mu gusakaza amakuru meza ashishikariza abakristu kuzitabira Yubile.
Yagize ati “Abanyamakuru bagomba kwitegura bihagije mu buryo bwo gutangaza amakuru agendanye na Yubile bakazakora ku buryo bafasha abakristu kumenya ibikorwa bizaba muri Yubile ndetse n’ ibizaba ku munsi wa mbere wo gutangira imyiteguro yo guhimbaza Yubile y’impurirane Kiliziya yo mu Rwanda igiye guhimbaza.”
Bamwe mu banyamakuru bakorera ibitangazamakuru bya Kiliziya bavuze ko imyiteguro bayirimo kandi hari n’ibyamaze gukorwa.
Pascal Hakorimana, umwanditsi mukuru wa Pacis Tv yavuze ko imyiteguro bayirimo binyuze mu gutegura ibiganiro bitandukanye bigaragaza aho kiriziya igeze.
Yagize ati “Turi kwitegura neza kwinjira muri Yubile kandi twiteguye no gufasha abakristu kwinjira mur Yubile. Hari ibiganiro turi gutegura bigaruka ku mateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, gushaka abantu b’impuguke batuganiriza ku mateka ya Kiliziya n’uko yari imeze mu myaka yayo ya mbere. Mu biganiro binyuranye tuzajya tugaruka ku myiteguro ya Yubile no gushishikariza abakristu kuzayitabira.”
Hakorimana yakomeje avuga ko kugira ngo amakuru agere ku bakristu mu buryo buhagije ari ngombwa ko abanyamakuru b’ibitangazamakuru bya Kiliziya bajya boroherezwa kubona amakuru ndetse bakayahabwa hakiri kare, bakongerezwa ubushobozi mu buryo bw’ibikoresho n’amahugurwa ahagije avuga kuri Kiliziya no gutangaza inkuru zayo.
Ibi byanasabwe na Vestine Mukaryumugabe, Umunyamakuru wa Radio Maria Rwanda, wavuze ko abanyamakuru bakwiye gufashwa kugera ku makuru ku buryo bwihuse, inkuru igishyushye, haba mu gushaka abatumirwa mu biganiro bitandukanye no mu yandi makuru yihuse aba akenewe.
Kugeza ubu ibitangazamakuru bya Kiliziya bigera kuri bine aribyo; Kinyamateka ari nacyo gikuru muri byose, Radio Maria Rwanda, Pacis Tv na ICK News.
Biteganyijwe ko urugendo rwa Yubile ruzatangirizwa i Kabgayi tariki ya 10 Gashyantare 2024.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.