Myr Smaragde Mbonyintege yakomoje ku ngabire idasanzwe yafashaga Musenyeri Nikodemu Nayigiziki gushobora ibyo abandi bagishidikanyaho
Mu muhango wo gusezera bwa nyuma kuri Myr Nikodemu Nayigiziki; Musenyeri Smaragde Mbonyintege, Umwepiskopi wa Kabgayi uri mu kiruhuko cy’izabukuru wavuze mu izina ry’abavandimwe ba Musenyeri Nikodemu Nayigiziki, na Musenyeri Andereya Havugimana Umupadiri wa Arkidiysezi ya Kigali bagarutse ku ngabire yo guceceka uyu mupadiri yari yihariye, ikamufasha gushobora ibyananiranye kandi akabanira bose mu mahoro no kwicisha bugufi.
Mu ijambo yagejeje kubaje guherekeza bwa Musenyeri Nikodemu Nayigiziki witabye Imana ku wa 4 Nyakanga 2023 azize uburwayi, Myr Smaragde Mbonyintege ufitanye isano ya hafi na we yavuze ko hari ingabire idasanzwe yamubonanye, ikaba umwihariko we bwite, maze akaba umupadiri nyawe.
Myr Smaradge yagize ati “ Myr Nikodemu yari afite ibanga yihariye ryo kuba umukristu, ntabwo yigeze agira uwo avugira nabi , yari afite agatwenge gateye ukwako, maze kagahagarika uwo baganira mu gihe yaba hari aho agiye gutandukira.”
Myr Smaragde yavuze ko Musenyeri Nikodemu yavugaga ko azakizwa no kuba Umukristu kurusha uko ari Musenyeri, mu buzima bwe akaba yarakundaga umuryango remezo nk’inkingi shingiro ya Kiliziya n’ubukristu.Uku guceceka kandi ngo kwatumye yirukanywa mu iseminari nkuru ya Nyakibanda babyita ngo ni uburwayi, nyuma y’imyaka 2 abayobozi b’iseminari bongera kumutumaho, agarukana ishyaka, akomeza amasomo maze ahabwa ubupadiri agikomeye ku ibanga rye ryo guceceka no gucisha make.
Musenyeri Andereya Havugimana, umwe mubapadiri ba Arkidiyosezi ya Kigali wabanye igihe kirekire na Musenyeri Nikodemu yavuze ko mu myaka Musenyeri Nikodemu yamaze ari umusaseridoti abakristu benshi bamufatiyeho urugero rwiza, atanga urugero rwa Padiri Gasana Emmanuel wo muri Arkidiyosezi ya Kigali winjiye mu iseminari avuga ko ashaka kuba Umupadiri mwiza nka Musenyeri Nikodemu, birangira ageze kuri uru rwego.
Musenyeri Andereya Havugimana avuga ko abapadiri ba Arkidiyosezi ya Kigali bamwibukira ku mahugurwa bakoreye i Mbare, maze bamusaba nk’inararibonye mu busaseridoti kubaha inyigisho ijyanye n’ uko Umusaseridoti abana muri Kominote na bagenzi be, agasangira byose na bagenzi be, bakabana neza kandi bagakora ubutumwa uko bikwiye. Avuga ko iyi nyigisho yafashije abapadiri ba Arkidiyosezi ya Kigali, ndetse bagasigara bifuza kugera ikirenge mucye.
Musenyeri Andereye Havugimana yagarutse ku ibanga ryo guceceka rya Musenyeri Nikodemu yamushobozaga ibyo abandi bagishisikanyaho, maze ubwo umuryango wa Newo Katekimena wari ukinjira mu Rwanda, mu gihe abandi bapadiri bari bakiwibazaho Musenyeri Nikodemu we yafashe iyambere mu kuwakira no kwakira abawuzanye mu Rwanda, awubera umufasha mwiza, akaba yitabye Imana agikunda uyu muryango.
Musenyeri Nayigiziki Nikodemu yavutse mu 1929 ahabwa Ubusaseridoti 30 Werurwe 1959. Yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru mu 2016, atabarutse amaze imyaka 60 ari umusaseridoti.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.