Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Myr Smaragde yavuze icyatumye Paruwasi ya Kamonyi yibaruka abapadiri 3 icyarimwe.

Mu ijambo yagejeje ku mbaga y'abakristu bitabiriye umuhango w'itangwa ry'ubusaserdoti ku bapadiri batatu bavuka muri Paruwasi Kamonyi, Myr Smaradge Mbonyintege yagaragaje ko kugira umuryango mwiza, ukunda Imana,usenga kandi ugatoza abato imigenzo y'ubukristu hakiri kare ari umwihariko w'abakristu b'iyi Paruwasi.

Myr Smaragde yavuze icyatumye Paruwasi ya Kamonyi yibaruka abapadiri 3 icyarimwe.
Myr Smaragde yavuze icyatumye Paruwasi ya Kamonyi yibaruka abapadiri 3 icyarimwe.

Myr Smaradge yashimiye abakristu ba Paruwasi Kamonyi bamaze gutera intambwe nziza mu bukristu,avuga ko imikoranire myiza hagati y'inzego zihagarariye abakristu muri Paruwasi n'abasaserdoti ituma abakristu bakomera mu kwemera,bityo abakristu bakaba barazahutse Kandi bafite ishyaka ryo kwiyubakira Kiliziya.

Myr Smaragde yavuze ko ari ibyishimo bikomeye kubona uko paruwasi ya Kamonyi yagiye yivugurura mu bukristu ubu ikaba ifite abakristu bahamye ari na cyo ikesha iyi ngabire idasanzwe yo kubyara abapadiri.

Paruwasi Kamonyi yashinzwe mu 1940, ifite abakristu basaga ibihumbi 20, babarizwa muri Santarali 6, uturere 26,imiryangoremezo 265.

Akomoza ku mvano y'igitekerezo ku mwana ujya kwiha Imana, Myr Smaradge Mbonyintege yagize ati"umusaserdoti abyarwa na nyina",agaragaza uko umubyeyi w'umugore agira uruhare mu gutoza abana guhitamo abo bazababo.

Kuva yashingwa, imaze kubyara abapadiri 15 babimburiwe na Padiri Eushache Byusa wahimbye indirimbo yise"Kamonyi Nziza",avuga imyato ishyaka n'umwete by'abakristu ba Paruwasi Kamonyi mu kubaka Kiliziya.

Myr Smaragde Mbonyintege, yashimiye ababyeyi ba Kamonyi bafite uruhare rukomeye mu kubyara abapadiri
Myr Smaragde Mbonyintege, yashimiye ababyeyi ba Kamonyi bafite uruhare rukomeye mu kubyara abapadiri
Myr Smaragde Mbonyintege yishimiye abapadiri bashya afata nka bucura bwe
Myr Smaragde Mbonyintege yishimiye abapadiri bashya afata nka bucura bwe
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose