Myr Visenti Harolimana avuga ko imvugo ab'ubu icira urubanza urubyiruko idakwiye
Musenyeri Visenti Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri,yasabye urubyiruko kujya bazirikana iteka ko Imana ibakunda kimwe. Avuga ko bidakwiye kubacira urubanza rubi.
Ibi yabitangarije muri Paruwasi ya Nyakinama kuri iki cyumweru tariki ya 20 Kanama 2023, aho ku nshuro ya 16, Musenyeri Harolimana yasozaga Forumu y’urubyiruko rwa Diyosezi ya Ruhengeri.
Ku nsanganyamatsiko igira iti, ‘Muri iyo minsi, Mariya yarahagurutse agenda yihuta’, Iyi forumu y’iminsi itanu, yitabiriwe n’urubyiruko rusanga ibihumbi bibiri rwaturutse mu maparuwasi 16 agize Diyosezi ya Ruhengeri, babiri baturutse muri Diyosezi ya Nyundo, babiri muri Diyosezi ya Kabgayi n’abandi bashyitsi icumi baturutse muri Diyosezi ya Goma, iherereye mu gihugu cya Repubulikla iharanira Demukarasi ya Kongo.
Ibirori bibereye ijisho byabanjirijwe n’Igitambo cya Missa cyatuwe na Myr Visenti Harolimana, byitabiriwe kandi n'abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta, harimo Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Madamu Antoinette Mukandayisenga, Alex Kanayoge, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Musanze, Marie Therese Uwamahoro, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, n’abandi.
Yongeyeho ati, “Nta muntu n’umwe uhejwe mu Rukundo rw’Imana kuko buri wese afite umwanya w’icyubahiro mu mutima w’Imana nkuko umunyakanahanikazi yabigaragarijwe na Yezu ubwo yakizaga umwana we kandi Abanyakanahani barafatwaga nk’abanyamahanga.”
Mu nyigishisho y’Ijambo ry’Imana, Musenyeri Harolimana yifashishije urugero rw’Abanyakanahani bahezwaga mu muryango w’Abayisiraheri, aboneraho kwibutsa urubyiruko n’abakristu muri rusange ko ntawe ukwiye gusuzugurwa, guhabwa akato, no guhezwa.
Ibi nibyo Musenyeri Harolimana yahereyeho asaba urubyiruko gutahana impamba y’uko Imana ikunda abana bayo bose kimwe ndetse abasaba guhorana imbaraga z’ukwemera.
Ibi kandi Myr Harolimana yabihuje n’ubutumwa yageneye uru rubyiruko aho yarubwiye ko ari amizero ya Kiliziya n’igihugu.
Ati, “Hari imvugo ngo urubyiruko rw’ubu, abubu, kubacira urubanza, n’ibindi, Ibyo ntibikwiye kuko Ivanjili isaba abantu kugira imyumvire mishya kuko nta n’umwe uhejwe cyangwa ngo abe indorerezi. Urubyiruko narwo ntiruri kure y’urukundo n’ineza by’Imana.”
Ati, “Muri ejo hazaza h’Isi, muri Amizero ya Kiliziya. Ubu n’ejo hazaza hari mu biganza byanyu rubyiruko. Muri amizero n’imbaraga bya Kiliziya, kandi muri amizero y’igihugu. Niyo mpamvu kubitaho bifite ishingiro rikomeye cyane nkuko ubutumwa bwa Kiliziya bubivuga.”
Yasoje asaba urubyiruko rwa Diyosezi ya Ruhengeri n’abandi bari bitabiriye iri huriro kuhakura impamba y’imbaraga zo gufasha sosiyeti Nyarwanda binyuze mu kurushaho kubaka ubuvandimwe kandi bamurikiwe n’ivanjili.
Ati, “Mugende mumurikire abandi, muve hano murabagirana ubwiza mukesha guhura n’Imana, nkuko byagendekeye Musa avuye guhura n’Imana ku musozi wa Sinayi.”
Padiri Jean de Dieu Ndayisaba ushinzwe urubyiruko muri Diyosezi, yatangarije Kinyamateka ko Kiliziya ihuza urubyiruko mu rwego rwo kubitaho, muri gahunda y’ikenurabushyo ryegereye Abakiristu kuko nibo Kiliziya ya none n’ejo.
Ati, “Muri Kiliziya y’u Rwanda, Diyosezi yacu, tugendera ku nkingi eshanu zirimo inkingi yo kwitagatifuza ari nayo zingiro ry’iyi forumu kuko tubahuza mu rwego rwo kubafasha gukura kuri Roho.”
Yakomeje avuga ko ibikorwa byaranze iyi forumu birimo gusenga, Missa, ibiganiro, Umuganda wo kubakira abatishoboye, imyidagaduro (imikino y’umupira w’amaguru mu bahungu ndetse n’abakobwa) n’ibikorwa by’urukundo.
Umusaruro kuri we ni uko ubu hasigaye hari urubyiruko rusenga kuko inyigisho bahabwa zibafasha kurushaho gukunda Imana ndetse no kureka imyitwarire mibi bagana imyitwarire myiza.
Yakomeje asaba urubyiruko kuba muri Kiliziya bayirimo ndetse no gukoresha imbaraga bafite bazirikana icyo Kiliziya ibifuzaho.
Padiri Uwimana yaboneyeho gusaba urubyiruko kwirinda guha urwaho ubunebwe n’imvugo z’urucantege ngo zitume ruhera mu bikorwa birubabaza, ahubwo ko rukwiye guhaguruka rugafatanya n’abandi mu guhangana n’ibibazo kugira ngo rwubake ejo hazaza harwo. Avuga ko urubyiruko rwa Paruwasi ya Nyakinama ruzakomeza ,
Yakomeje akangurira urubyiruko kugira umwete mubyo rukora byose, nkuko byagendekeye Bikira Mariya.
Ati, “Iyi minsi tumaze Nyakinama, ntikadupfire ubusa ngo dutahe amara masa. Murabe intwari aho rukomeye, murabe abubaka Kiliziya yanyu. Tugira amahirwe ko dufite Imana Umubyeyi udukunda, wifuriza buri wese ineza. Iduhamagariye kuba bazima haba kuri Roho twirinda icyaha no kuba bazima ku mubiri.”
Padiri mukuru wa Paruwasi ya Nyakinama, ari nayo yakiriye iri huriro, Felix Uwimana, yashimiye byimazeyo imiryango yakiriye urubyiruko rwa Diyosezi ya Ruhengeri mu gihe cy’iminsi itanu rumaze muri iyi paruwasi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Musanze, Alex Kanayoge, yashimiye Diyosezi ya Ruhengeri kuba yarahuje urubyiruko rw’iyi Diyosezi by’umwihariko ariko bagahitamo no gutumira abo mu zindi Diyosezi zo mu Rwanda no hanze.
Yagize Ati: “Ejo hazaza nimwe muzavamo abapadiri, abasenyeri, ingabo na polisi n’abaturage beza muri rusange. Ibyo rero kugira ngo bizashoboke ni ngombwa ko mwirinda kwangizwa n’ibiyobyabwenge.”
Kanayoge yavuze ko iri huriro ari igikorwa kigaragaza urukundo ari naho yahereye asaba urubyiruko rwaryitabiriye kurushaho kwimakaza urukundo nkuko ibiganiro bahawe byabigarutseho.
Kanayoge yaboneyeho gusaba urubyiruko rwitabiriye iri huriro kurushaho kwitandukanye n’ibibazo byinshi birwugarije, birimo ubusinzi bukabije, ibiyobyabwenge n’ibindi.
Jean Nepo Mashami na Pascaline Izere Iragena bavuze mu izina ry’urubyiruko bagaragaje imbamutima zabo ku Ihuriro ry’uyu mwaka aho bashimiye baherekejwe n’Abapadiri babashinzwe, abihayimana n’abafaratiri.
Bagize bati, “Iri huriro ryatubereye umwanya wo kurushaho gukomera mu kwemera nk’urubyiruko rwa Kiliziya, binyuze mu gusenga, mu biganiro bitandukanye twahawe bigaruka ku kwemera kwa Kiliziya, ubusane twagiranye na bagenzi bacu ndetse n’imiryango yaducumbikiye.”
Imyanzuro yafatiwe muri iri huriro nkuko byagarutsweho na Iragena ari kumwe na Mashami, harimo; 1)Kurushaho kwitangira ibikorwa by’ikenurabushyo ry’urubyiruko, 2)kugendera hamwe mu kwemera kwa Kiliziya Gatolika birinda kujarajara mu yandi madini, bagakomera mu mubyeyi Kiliziya, 3)gutegura neza ubuzima bw’ejo hazaza bashishoza neza ku muhamagaro wa buri muntu, kandi bakaba maso mubyo bakora, 4)kurebera kuri Bikira Mariya bagakora ibikorwa by’urukundo batiganda kandi nta gihembo bategereje, 5)gutega amatwi ijambo ry’Imana no kurisakaza, no 6)kurushaho kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko n’izindi ngeso zijyana nabyo.
Basabye Kiliziya ndetse n’inzego za Leta kurushaho kuba hafi y’urubyiruko kugira ngo urubyiruko rurusheho gutera imbere kuri Roho no ku mubiri.
Ihuriro ry’urubyiruko ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri rya 17 rizabera muri Paruwasi ya Bumara mu mwaka wa 2024.
Iyi forumu kandi yaranzwe n’imikino itandukanye mu mupira w’amaguru.
Mu bakobwa, ikipe y’umupira w’amaguru ya Paruwasi Cathederali ya Ruhengeri niyo yatwaye igikombe itsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya Paruwasi ya na Nemba kuri penaliti kuko umukino wari warangiye ari 0-0, mu gihe mu bahungu ikipe ya Paruwasi ya Gahunga yatwaye igikombe itsinze paruwasi ya Nemba igitego kimwe ku busa.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.