Nyuma ya Mugote Arikidiyosezi ya Kigali yungutse Gihogwe
Kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2023, Arikidiyosezi ya Kigali yungutse Paruwasi ya Gihogwe yaragijwe Mutagatifu Rafayile.Iyi paruwasi ivutse nyuma ya Gitabage na Mugote, ikaba yabyawe na Paruwasi ya Kabuye.
Ibirori byo gushinga Paruwasi ya Gihogwe, byabanjirijwe n’igitambo cy’Ukaristiya cyatuwe na Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoni Karidinali Kambanda, byitabirwa na Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa uri mu kiruhuko cy’izabukuru n’abandi bihayimana batandukanye.
Ibi birori kandi byitabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego za Leta barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jali, Bwana Francois Iyamuremye.
Mu butumwa bwe, Antoni Karidinali Kambanda yavuze ko Paruwasi ari umuryango w’Imana bityo ko abawugize baba bagomba kubana kivandimwe.
Ati: “Paruwasi ni Umuryango w’abemera, abantu bahujwe n’ukwemera kumwe, bityo uko kwemera ijambo ry’Imana bikabaremamo umuryango, bikabubakamo umuryango.”
Yagize ati: “Umuryango rero, ugendera ku mabwiriza y’Imana kugira ngo abantu babane kivandimwe, baheshe imana ikuzo, ihore isingizwa kandi nabo baronke umukiro wayo.”
Yavuze ko ukwikunda, n’umururumba ari kimwe mu bisenya umuryango.
Ashingiye kuri ibi, Karidinali Kambanda yasabye abakristu ba Paruwase ya Gihogwe kumenya kwifashisha ibyo bahawe n’Imana mu kubaka umuryango uhamye.
Yagize ati “Kugira ngo twubake Paruwasi, bisaba gutsinda ukwikunda, n’irari ry’ibintu kugira ngo dushobore kugera ku ntego zo kwiyubakira umuryango ariwo Paruwasi.”
Kardinali Kambanda kandi yavuze ko kwihutisha iyi Paruwasi byatewe imvune abapadiri ba Paruwasi ya Kabuye bahuraga nazo kubera amasantarali menshi agera ku 10. Ibi ni byo yahereyeho ashimira abapadiri ba Paruwasi ya Kabuye.
Yongeyeho ko no kuba Gihogwe hamaze kuvuka abapadiri batanu biri mubyo yashingiyeho agena ko Gihogwe iba paruwasi.
Yagize ati “Ndashimira ubwitange bw’abapadiri ba Paruwasi Kabuye bajyaga basoma misa nyinshi ku munsi ku buryo buri santarali nibura yabonaga Missa imwe mu cyumweru.”
Pierre Celestin Nzaramba, Umaze imyaka 13 ayobora Santarali ya Gihogwe yabwiye Kinyamateka ko ari ibyishimo kuba Gihogwe ibaye Paruwasi nyuma y’imyaka ine babisabye.
Yagize ati: “Ku wa 16 Ugushyingo 2019 nibwo Arkiyepiskopi wacu yahaye umugisha Kiliziya nshya ya Santarali Gihogwe. Icyo gihe rero ni nabwo twasabye ko Gihogwe yaba Paruwasi. Kuba rero tubonye Paruwasi nyuma y’imyaka ine tuyisabye ni ibyo gushimira Imana.”
Nzaramba yakomeje asaba abakristu ba Paruwasi ya Gihogwe gukomeza gukorera Imana ndetse no kugaragaza ko Paruwasi bayihawe bari bayikwiye.
Ati “Kubona paruwasi bigomba kujyana n’ukwemera guhamye ku buryo ubukristu twari dufite bugomba kongerwa ndetse bukagaragara.”
Yongeyeho ko n’ubwitange bugomba gukomeza nkuko babigaragaje mu kubaka kiliziya kugira ngo Paruwasi ikomeze gutera imbere.
Ati “Ntabwo tugiye kwicara, tuzi ko paruwasi itoroshye kuko hari ibikorwa byinshi bikorerwa kuri Paruwasi no gutunga abapadiri. Bityo rero ndasaba abakristu bagenzi banjye gukomeza kunga ubumwe dukoresha Imbaraga zacu kugira ngo paruwasi irusheho gutera Imbere.”
Kiliziya nshya ya Paruwasi ya Gihogwe, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu basaga 800, yuzuye itwaye Miliyoni 47Frw.
Mu bindi bikorwa bakoze kandi harimo kubaka Inzu mberabyombi yatwaye Miliyoni 15frw ndetse bakaba bateganya kubaka amacumbi y’abapadiri n’ibiro bazajya bakoreramo. Izo nyubako biteganyijwe ko zizatwara agera kuri Miliyoni 132.
Paruwasi ya Gihogwe igizwe na Santarali eshanu arizo: Gihogwe, Nyakabungo, Cyuga, Kigarama na Jali. Iyi paruwasi yubatswe mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Jali, Akagari k’Agateko mu mudugudu wa Kabizoza.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.