Nyuma y’imyaka 75 itegerejwe, Mugote irashyize ibaye Paruwasi
Kuri iki cyumweru tariki ya 5 Ugushyingo 2023, muri Kiliziya nshya ya Mugote hateraniye imbaga y’abakristu baje guhimbaza igitambo cy’Ukaristiya ndetse n’ibirori byo gufungura ku mugaragaro Paruwasi ya Mugote yaragijwe Bikira Mariya Umwamikazi wa Rozari.
Ibirori byo gutaha iyi Paruwasi byabanjirijwe n’igitambo cya Missa cyatuwe na Antoni Karidinali Kambanda, byitabiriwe kandi na Musenyeri Tadeyo Ntihunyurwa uri mu kiruhuko cy’izabukuru ndetse n’abihayimana batandukanye.
Ni ibirori kandi byitabiriwe n’abayobozi mu nzego za Leta batandukanye barimo Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Madamu Judith Mukanyirigira.
Amateka agaragaza ko umusozi wa Mugote ‘biva ku nshinga kugota’ ari wo wateguriweho urugamba rwo gutsinda Abanyoro bari bamaze imyaka irenga 11 barigaruriye igice cy’u Rwanda ahagana mu mwaka wa 1630 ku ngoma ya Mibambwe I Sekarongoro Mutabazi.
Nkuko bigaragara mu nyandiko yateguwe na Padiri Jean de Dieu Nshimiyimana uyobora Paruwasi ya Rutongo, Ku Mugote, ni mu mbibi z’andi Maparuwasi agera muri 4 (Rulindo, Shyorongi, Rutongo na Muyanza) kandi yose ari kure no kuhagenda n’amaguru bitwara amasaha atari munsi y’atatu. Gutura kure ya Paruwasi byatumaga kwamamaza Ivanjili bigorana, ibi bigatuma abatuye aka gace bagira intege nke mu kwemera; dore ko na serivisi zitangirwa kuri Paruwasi bazibonaga bibavunnye.
Abanyoro bamaze gutsindwa ingabo z’umwami ziyobowe na Forongo zaje kuvuga amacumu ku musozi wa Mugote.
Iyo umuntu ari ku musozi wa Mugote, aba yitegeye u Rwanda rwose mu bice bya Bugarura, Urukiga, Induga, Ubuganza, Kigali mu Bwanacyambwe, Ubugesera, Ibirunga na Mvuzo.
N'ubwo hari kure ariko, hari abakristu ba mbere babatirijwe Rulindo cyangwa Sainte Famille nka Ntamahungiro Roki, Kabano Joseph, Nyagahinga Deogratias, Mugaragu Désiré, Sehene Vincent, Kamana Jean Baptiste, Kangabo Michel, ‘ubu bitabye Imana’ baharaniye ko Paruwasi yakubakwa mu Mvuzo kuva mu myaka ya 1948 cyane ko babonaga hafite amateka yihariye n’uburanga buhebuje.
Iki cyifuzo ariko nticyaje kugerwaho icyo gihe kuko Paruwasi nshya yubatswe i Rutongo n’ubwo hari muri Paruwasi ya Sainte Famille kandi igitekerezo cyaraje kivuga ko ari Paruwasi Rulindo yari ku bise byo kubyara Paruwasi nshya.
Kuva Paruwasi ya Rutongo yashingwa mu 1955, usibye Santrale 2; iya Sha n’iya Kigarama zavuyeho zikomekwa ku Maparuwasi ya Gishaka na Kabuye, nta yindi Paruwasi yari yakabyara kugeza muri 2021.
Ibi nibyo byahaga Paruwasi ya Rutongo kuba nini mu mu maparuwasi yose agize Arikidiyosezi ya Kigali kugeza aho ibyariye Paruwasi ya Rusasa muri 2021 ari nayo mfura ya Rutongo.
Ubunini bwa Paruwasi ya Rutongo n’imiterere yayo ishingiye ku kuba igizwe ahanini n’imisozi miremire cyane ndetse ntigire n’imihanda mizima, biri muri bimwe mu bigora baba Abapadiri, baba Abakiristu kuko hari aho umukiristu wagombaga gukora urugendo rw’amasaha hafi atanu ndetse ashobora no kurenga ajya gushaka serivisi kuri Paruwasi.
Uku kuba kure ya Paruwasi no kutagerwaho kenshi n’Abasaseridoti, nk’uko byavuzwe hejuru, nabyo biri mu byagiye bituma bamwe mu bakiristu bagira intege nke ntibitabire uko bikwiye gahunda za Kiliziya, abandi bakigarurirwa n’amadini y’inzaduka agenda yiyongera uko bwije n’uko bukeye.
N’ubwo bigenda bigabanuka, hari ubwo Santrale yashoboraga kumara amezi agera hafi kuri 4 ndetse na 6, batabonye Padiri ubasomera misa y’icyumweru. Iki kibazo cyongeye kugarukwaho ubwo muri Paruwasi ya Rutongo hizihirizwaga Yubile y’imyaka 2000 Yezu kiristu avutse, n’isabukuru y’imyaka 45 Paruwasi Rutongo ishinzwe. Umukiristu uhagarariye abandi yamenyesheje Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa ‘ubu uri mu kiruhuko cy’izabukuru’ ko Paruwasi ya Rutongo ari nini cyane, asaba ko Paruwasi yakwibaruka indi Paruwasi.
Nyuma y’imyaka 9; ni ukuvuga mu mwaka wa 2009, haguzwe ikibanza cyo kuzubakamo Paruwasi yagombaga kwitwa Remera.
Hateganywaga ko yafata amasantrale 5 kuri 12 yari agize Rutongo ariyo Rubingo, Gaseke, Gitete, Kanyoni na Cyinzuzi.
Nyuma yo gushakisha ikibanza hirya no hino muri ako gace k’ahitwa Remera y’Abaforongo, bikagorana kukibona, ikibanza cyaje kuzaboneka ku Mugote, mu Mudugugu wa Riryi, Akagali ka Mugote. Ubwo hahise hashyirwaho komisiyo y’inyubako ya Paruwasi. Mu mwaka wa 2014, hatangiye gukusanwa imisanzu y’inyubako. Mu mwaka wa 2016, imirimo yo kubaka yaratangiye.
Hagati aho, ku rundi ruhande, abakiristu babarizwa mu masantrale ya Gitambi, Rusasa na Kayenzi, zibarizwa mu Murenge wa Ntarabana, batangiye kwisuganya bagura ikibanza banakusanya imisanzu kugirango bazabashe kwiyubakira Paruwasi ya Rusasa.
Mu mwaka wa 2019, tariki 06/10, ubwo Antoni Karidinali Kambanda yazaga mu birori byo kwimika no kurahiza Padiri Mukuru wa Paruwasi Rutongo, Padiri Jean de Dieu Nshimiyimana, agasura ako gace, yahise abemerera gutangira kubaka amacumbi y’abapadiri i Rusasa, ahari kuzaba icyicaro cya Paruwasi. Imirimo yo kubaka yahise itangira bidatinze ndetse Paruwasi ya Rusasa ishingwa ku cyumweru, tariki 17 Ukwakira 2021, iragizwa Bikira Mariya Umwamikazi w’Intumwa.
Hagati aho imirimo yo kubaka Paruwasi ya Mugote n’ubwo itari yarahagaze, ariko yagendaga buke cyane, bitewe na kwa kurambirwa no gucika intege kwa bamwe mu bakiristu, n’ifungwa ry’insengero kubera icyorezo cya Covid- 19.
Aho Rusasa ivukiye, ndetse n’icyorezo cya Covid 19 kikagenza make, hakajijwe ubukangurambaga mu rwego rwo gukomeza kubaka Paruwasi ya Mugote. Muri Paruwasi yose, hagenwe imisanzu idasanzwe ikurikije ibyiciro by’abakiristu, hanashyirwaho na Komisiyo idasanzwe yo kubaka Paruwasi ya Mugote igizwe ahanini n’abakiristu bavuka ku Mugote n’inshuti za Paruwasi Rutongo baba mu Mugi wa Kigali.
Iyi Komisiyo yagize uruhare rukomeye mu kumenyekanisha Paruwasi ya Mugote no gushakisha inkunga hirya no hino zo kubaka Paruwasi ya Mugote.
Komisiyo yo kubaka Paruwase Mugote (KPM) yabayeho bivuye ku gitekerezo cya Mayor w’Akarere ka Rulindo na Antoni Karidinali Kambanda bari bahangayikishijwe n’idindira ry’imirimo yo kubaka Paruwasi ya Mugote, maze biyemeza kugira icyo bakora ngo imirimo yihute.
Kugira ngo bigende neza, bihutiye kubigeza kuri bamwe mu bahavuka nabo biyemeza kwegera, kwegeranya abandi bahavuka n’abavuka mu mbago z’Akarere ka Rulindo n’inshuti zabo, abenshi babarizwa mu mujyi wa Kigali.
Ubwo Antoni Karidinali Kambanda yasuraga ahari kubakwa Paruwasi ya Mugote, ku cyumweru, tariki 14 Gicurasi 2023, agasanga imirimo yo kubaka Paruwasi ya Mugote iri kwihuta, yahavuye abemereye ko Paruwasi izashingwa mu mpeshyi ya 2023.
Tariki ya 03/07/2023, Karidinali Kambanda yagiye ku Mugote kuhatangira Isakaramentu ry’Ugukomezwa ku bana bagera kuri 500 baturutse mu masantrale yose agize Paruwasi ya Rutongo. Mu nama yo kugena ubutumwa bw’Abapadiri no kubashyira mu myanya bazabukoreramo mu mwaka w’ikenurabushyo 2023/2024, yabaye kuwa 02/08/2023, Karidinali Kambanda yagennye Abapadiri bagomba gukorera ubutumwa muri Paruwasi ya Mugote, aribo Padiri Mukuru Bigirimana Jean Claude na Padiri wungirije Ndatimana Fransisiko Saveri.
Ibi byari bisobanura ko nta kabuza Paruwasi yagombaga gushingwa ku Mugote bitarenze umwaka wa 2023 ari nabyo byagejeje ku kuba none ku wa 05 Ugushyingo 2023, Mugote yagizwe Paruwasi ya 41 muri Arkidiyosezi ya Kigali.
Paruwasi ya Mugote yaragijwe Bikira Mariya Umwamikazi wa Rozari igizwe na Santrali 5 arizo: Cyinzuzi, Gaseke, Gitete (Ariyo Santarali yubatsemo icyicaro cya Paruwasi), Kanyoni na Rubingo na Sikirisali 1 ariyo ya Budakiranya. Ifite impuzamiryangoremezo 55 n’imiryangoremezo ivuguruye 161. Abakiristu ni 13460 bibumbiye mu ngo 4542. Umunsi mukuru wayo uzajya uba tariki ya 07/10 ku Munsi mukuru wa Bikira Mariya dukesha Rozari Ntagatifu.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.