Nyuma yo kubyara umwepiskopi, Santarali Cyanza ibonye undi mupadiri
Kuri uyu wa 15 Kanama 2023, Santarali ya Cyanza ya Paruwasi Katedarali ya Kabgayi yungutse umupadiri mushya ari we padiri Eric Biziyaremye. Ni nyuma y'amezi abiri gusa iyi Santarali ibyariye Diyosezi ya Kabgayi umwepiskopi, Myr Balthazar Ntivuguruzwa.
Frodouard Gakwaya, Umuyobozi wa Santarali Cyanza aganira na Kinyamateka yagaragaje ibyishimo abakristu b'iyi Santarali bafite babikesha kwibaruka abapadiri n'ababikira.
Frodouard avuga ko kugera ubu Santarali ya Cyanza ifite Abapadiri 4 barimo Umwepiskopi 1, ikagira Ababikira 8 ndetse n'abafaratiri bakiga mu iseminari nkuru.
Mu butumwa Myr Balthazar Ntivuguruzwa, yagejeje kubitabiriye ibi birori yashimiye Santarali ya Cyanza ikomeje kubyarira Kiliziya intore.
Yagize ati"Santarali ya Cyanza; Nimwishimire muri Nyagasani; mubyarire Imana; mubyarire Nyagasani. Mwe mubyara Abihayimana, mukabyara abasaserdoti, nimusubize ingobyi i Mugongo."
Myr Balthazar yashimiye Imana mu izina ry'abakristu ba Kabgayi, kuko itahwemye kugira Kabgayi igicumbi cy'Ubusaseridoti.
Yagize ati"Kabgayi ni igicumbi cy'Ubusaserdoti. Ni yo yakiriye ubusaserdoti bwa mbere mu 1917. Kuva icyo gihe Imana yakomeje kubiba i Kabgayi imbuto y'ubusaserdoti."
Padiri Eric Biziyaremye wahawe ubupadiri, mu ijambo rye yashimiye Myr Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Kabgayi, uko nka mukuru we yamuhaye urugero rwiza bigatuma akura yifuza kwiha Imana.
Muri uyu mwaka Diyosezi ya Kabgayi izunguka abapadiri umunani n'abadiyakoni batandatu. Biziyaremya abaye uwa gatanu mu munani bateganyijwe. Batatu basigaye bakazahererwa ubupadiri kuri paruwasi ya Kamonyi tariki 19 Kanama 2023.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.