Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Nyundo: Paruwasi Mukungu yibarutse impanga

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 3 Kanama 2024, Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo yatanze Isakaramentu ry’Ubusaserdoti ku badiyakoni batatu.

Nyundo: Paruwasi Mukungu yibarutse impanga
Nyundo: Paruwasi Mukungu yibarutse impanga

Mu bahawe Ubusaserdoti uko ari batatu, babiri bavuka muri Paruwasi ya Mukungu mu gihe undi umwe avuka muri Paruwasi ya Birambo.

Abavuka muri Mukungu ni Protais Bizimungu na Daniel Nshimyumukiza, mu gihe Pacifique Manirafasha avuka muri Paruwasi Birambo.

Kwibaruka impanga z’abasaserdoti muri Mukungu zije zikurikira uheruka guhabwa Ubupadiri muri 2021, byateye ibinezaneza abakristu ba Paruwasi Mukungu kuko ngo ari ikimenyetso cy’uko umuhamagaro wo kwiyegurira Imana muri Mukungu uhagaze neza.

Ibi banabishingira ku kuba umwe mu bahawe Isakaramentu ry’Ubusaserdoti [Padiri Daniel Nshimyumukiza] aje akurikira mukuru we bavukana wahawe Ubupadiri muri 2021 ndetse bakaba banafite murumuna wabo usoje umwaka wa mbere wa Filozofiya mu Iseminari nkuru ya Kabgayi (Philosophicum).

Mu izina rya bagenzi be, Padiri Protais Bizimungu yagaragaje ko ari ibyishimo bikomeye kuri bo kuba Imana ibateje intambwe yo kugera mu rwego rw’ubupadiri. Bashimiye ababyeyi babibarutse, ababareze mu mashuri, Myr Alexis Habiyambere wabemereye gutangira Iseminari nkuru na Myr Anaclet Mwumvaneza wababaye hafi mu kuva batangira urugendo rwo abasaserdoti.

Mu kiganiro na Kinyamateka, Padiri Joseph Ntirandekura uyobora Paruwasi Mukungu avuga ko Ingabire yo kwiha Imana igenda ishinga imizi muri Mukungu kuko mu myaka 50 ishize Mukungu ishinzwe hamaze kuvuka abapadiri 9, umufurere 1 n’ababikira 24.

Padiri Ntirandekura akomeza avuga ko mu kurera umuhamagaro bakora ubutumwa bwegereye abakristu cyane ko Mukungu iherereye mu gace karimo amadini n’amatorero anyuranye.

Ati “Mukungu ituwemo n’abakristu bo mu yandi madini ku buryo ubukristu bwo muri mukungu bujyana no kumenya kwegera abakristu aho bari kugira ngo umuntu abashyigikire badahuzagurika mu kwemera. Iyo umuntu abegereye barushaho guhugukirwa n’ukwemera kwabo.”

Akomeza agira ati “Si ibyo gusa kandi kuko ku bijyanye n’ubutumwa bwo kurera umuhamagaro wo kwiyegurira Imana, tugerageza gusura ibigo by’amashuri kenshi ku buryo buri kigo muri 12 kibona nibura Misa 2 buri gihembwe.”

Ubutumwa bwa Musenyeri Anaclet Mwumvaneza bwibanze ku ku gushimira Paruwasi ya Mukungu ku kuba ibabyariye impanga ndetse no kuba muri myaka bamaze bigaragara ko badahwema kwibaruka abapadiri.

Ati “Ni ibyishimo kubona paruwasi igejeje kuri uyu mubare w’Intore z’Imana. Ndabashimira rero kubw’izi mpanga batubyariye ariko nanashima Paruwasi ya Birambo idahwema kubyara abasaserdoti kuko Padiri Pacifique abaye umupadiri wa 11 muri iyi paruwasi.”

Yanashimiye intego aba bapadiri bihaye zirimo Kurangwa n’urukundo, gukora ugusha kw’Imana no “Kwemera ko Imana idutuma.”

Paruwasi Mukungu yaherukaga kwakira ibirori y’Ubupadiri mu myaka 21 ishize, yashinzwe na Musenyeri Aloys Bigirumwami mu 1973. Kugeza ubu imaze kwibaruka Paruwasi imwe ya Gisovu.

Kuri ubu kandi, Mukungu ifite abakristu basaga ibihumbi 15,000 babarizwa muri Santarali 5 arizo; Mukungu, Gisayura, Nyarutagara, Musango na Burega.

Ifite inama 16 n’imiryangoremezo 105 n’imiryango ya Agisiyo Gatolika n’amakoraniro y’abasenga 8.

Uretse ibi kandi ifite ibigonderabuzima bibiri n’ibigo by’amashuri 12.

Iyi paruwasi ihana imbibe na Paruwasi ya Mushubi na Kaduha zo muri Diyosezi ya Gikongoro na Paruwasi Birambo, Gisovu na Kibuye zo muri Diyosezi ya Nyundo.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose