Padiri Balikuddembe asize umurage w’Umusaserdoti witanga aho rukomeye
None ku wa 16 Werurwe 2024, Diyosezi ya Gikongoro yasezeye kuri Padiri Peter Balikuddembe witabye Imana tariki ya 14 Weerurwe 2024, akaba afatwa nk’Umusaserdoti witanga aho rukomeye kuko yatangiye ubutumwa mu Rwanda ubwo rwari mu bihe bikomeye bya Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuhango wo gushyungura Padiri Balikuddembe wabimburiwe n’igitambo cya Misa yo kumusezeraho, cyatuwe na Antoni Kardinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi, ari kumwe na Musenyeri Célestin Hakizimana wa Gikongoro, Musenyeri Filipo Rukamba wa Butare, Musenyeri Edouard Sinayobye wa Cyangugu, abapadiri n’abiyeguriye Imana, abo mu muryango wa Padiri Balikuddembe, abaseminari ba Gikongoro n’abandi.
Iki gitambi cya Misa kandi cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirijwe ushinzwe Ubukungu, Bwana Habimana Thaddée.
Mu butumwa bwihanganisha Diyosezi ya Gikongoro n’umuryango wa Padiri Balikuddembe, Kardinali Kambanda yihanganishije Gikongoro na Kiliziya kubwo kubura umusaserdoti agira ati “Kubura Umusaserdoti no muri Kiliziya muri rusange aba ari ibyago bikomeye kuko ni amaboko tuba tubuze ariko Nyagasani niwe ugena, Nyasani yaramuduhaye none yamwisubije. Igihe yari yaramugeneye kumuduha ngo asohoze ubutumwa bwe, ubutumwa mwe arabusoje.”
Kardinali Kambanda ahamya ko azi Padiri Peter Balikuddembe muri za 1970 ari umurezi mu majyaruguru ya Arkidiyosezi ya Kampala, icyo gihe yari atarajya mu iseminari. Ibi nibyo Kardinali Kambanda aheraho yemeranywa n’abatanze ubuhamya bose bavuze ko Padiri Balikuddembe yari afite umutima w’abarezi kuko yifuzaga ko abana bose bakwiga.
Kardinali Kambanda akomeza avuga ko izina rye ‘Balikuddembe’ risobanura umuntu w’amahoro ndetse ko izina rye ryabaye muntu akaba umuntu w’amahoro kuko nyuma y’ubutumwa bwe muri Uganda na Kenya, yahisemo kuza gutanga umusanzu we mu butumwa bwo kubaka amahoro mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, intambara n’ubuhunzi.
Yagize ati “Padiri Balikuddembe yafashije abakristu benshi kubahumuriza, kwigorora n’Imana, kwiyunga nabo ubwabo bakabaho mu mahoro no kwiyunga n’abandi. Yari umuntu w’amahoro ucisha make, utuje, utera amahoro, akaba umusaserdoti uhumuriza , yaje mu butumwa mu Rwanda igihe yari akenewe kubwo kugira izo mpano ndetse akaba yari n’umuntu ukunda isengesho.”
Kardinali Kambanda yasoje ubutumwa bwe avuga ko Padiri Balikuddembe asize umurage w’umusaserdoti witanga aho rukomeye kuko kuba yaraje mu myaka u Rwanda rwari ruri mu bihe bibi ari ubwitange bukomeye cyane ko hari na benshi bari abamisiyoneri mu Rwanda bagiye bagenda ariko ntibagaruke.
Ati “Yabaye Umusaserdoti witanga aho rukomeye, ukunda Umubyeyi Bikiramariya ndetse n’Umusaserdoti ukunda isengesho.” Bigaragaza ko Padiri Balikuddembe yagerageje kugera ikirenge mu cya bazina we wahowe Imana muri Uganda, Mutagatifu Yozefu Mukasa Balikuddembe.
Ubutumwa bw’Umwepiskopi wa Gikongoro bwibanze ahanini ku buzima bwa Padiri Peter Balikuddembe ndetse anamushimira ko yabaye umupadiri witanze kuko yageze muri Diyosezi ya Gikongoro ubwo yari ikennye abapadiri, “ayikorera yivuye inyuma, arayitangira ku buryo bwose bushoboka.
Myr Hakizimana yanashimiye abatabaye bose mu nzego zinyuranye zaba iza Kiliziya ndetse n’iza Leta.
Padiri Peter Balikuddembe yavukiye muri Uganda tariki ya 28 Mutarama 1953 aza gukorera ubutumwa mu Rwanda muri 1997.
Padiri Balikuddembe yageze muri Diyosezi ya Gikongoro mu 1997, icyo gihe Gikongoro yari ifite abapadiri batarenze 5. Mu buzimwa bwe bivugwa ko yakundaga gukora ikenurabushyo ryegereye abakristu.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.