Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Padiri Ntaganira urerera mu Iseminari ya Rutongo yahimbaje Yubile y’imyaka 25 ari Umusaserdoti

Mu birori byo guhimbaza Mutagatifu Yozefu wisunzwe na Seminari nkuru ya Rutongo, Abepiskopi, abaseminari n’abakiristu ba Paruwasi ya Rutongo bifatanyije na Padiri Cyprien Ntaganira mu birori byo guhimbaza Yubile y’imyaka 25 amaze mu muhamagaro w’ubusaserdoti.

Padiri Ntaganira urerera mu Iseminari ya Rutongo yahimbaje Yubile y’imyaka 25 ari Umusaserdoti
Padiri Ntaganira urerera mu Iseminari ya Rutongo yahimbaje Yubile y’imyaka 25 ari Umusaserdoti

Ibi birori nubwo azabihimbaza nyir’izina tariki ya 3 Kanama 2024 muri Paruwasi avukamo ya Mukarange, Iseminari nkuru ya rutongo yahisemo kumwinjiza muri iyo yubile kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 23 Werurwe 2024.

Abatanze ubutumwa bose bamwifurije yubile nziza ndetse banamwifuriza gukomera kuri Nyagasani wamutoye.

Antoni Kardinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali, na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda na we yatangaje ko ari byiza kuba Padiri Ntaganira ahimbarije Yubile mu rugo rurererwamo abasaserdoti b’ejo hazaza kuko ari urugero rwiza bareberaho ko kumara imyaka irenga 30 mu muhamagaro bishoboka.

Yagize ati “Ni urugero rwiza abafaratiri bareberaho mu irerero na we yanyuzemo. Ni mahire kuba twaje kwifatanya na we, turi mu byishimo, kuko yahisemo neza, yishimiye umuhamagaro we. Ni urugero rwiza rero abaha, ni urugero rwa mutagatifu Yozefu, kuko yemeye guhara izindi gahunda ngo akore ugushaka kw’Imana.”

Myr Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Kabgayi ari na we Perezida wa Komisiyo ishinzwe abasaserdoti n’amaseminari yavuze ko abepiskopi bifatanyije na Padiri Ntaganira n’umuryango we mu gushimira Imana Ingabire y’Ubusaserdoti.

Myr Balthazar yabihuje na Yubile y’imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda, avuga ko guhimbaza yubile bikwiye kuba umwanya mwiza wo gushimira Imana kuba yarabibye mu Rwanda imbuto y’ubusaserdoti.

Ati “Turi mu rugendo rwa Yubile y’imyaka 125 tumenye inkuru nziza yatuzaniye ubusaserdoti. Ako kabuto k’ubusaserdoti kabibwe mu Rwanda n’inkuru nziza, na n’ubu karacyabyara imbuto. Dusabe Imana ngo gakomeze kerere imbuto Kiliziya y’u Rwanda n’isi yose.”

Padiri Cyprien Ntaganira yahawe Isakaramentu ry’Ubusaserdoti muri 1999 ari kumwe n’abapadiri 24, gusa mu bo baherewe ubupadiri rimwe, batatu bitabye Imana.

Mu ijambo rye, Padiri Ntaganira, Umupadiri wa Kibungo, avuga ko mu muhamagaro we yanyuze mu bihe bibi birimo urucantege, abamusekaga bitewe n’uko igihugu cyari kivuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Gusa avuga ko imbaraga z’Imana arizo zabafashije guhabwa ubusaserdoti ndetse no kuguma mu muhamagaro.

Yashimiye umuryango we utaramubangamiye ku cyemezo cyo kujya kuba Umusaserdoti.

Nyuma yo guhabwa Ubusaserdoti, Padiri Ntaganira yabaye padiri muri Paruwasi ya Rukira imyaka ibiri, akomereza muri Paruwasi ya Rwamagana imyaka ikenda, asubira muri Paruwasi ya Rukira umwaka umwe.

Nyuma y’icyo gihe, Padiri Ntaganira yahise akomereza amasomo mu gihugu cya Esipanye ahoy amaze imyaka umunani hanyuma agaruka ahabwa ubutumwa bwo kuba umurezi mu Iseminari Nkuru ya Rutongo.

Padiri Ntaganira asoza ubutumwa bwe avuga ko kuba ahimbarije Yubile i Rutongo bivuze ikintu kinini nk’ahantu yatangiriye urugendo rwo kwiha Imana muri 1992/1993.

Ku bw’ibyo yasabye abafaratiri baharererwa kudacika intege kudacika intege kuko na we mu myaka 30 ishize, yari ameze nka bo. Ati “Icy’ingenzi ni ukumenya uwo ukurikirye, iby’imyaka myinshi ntimukabyiteho.”

Bamwe mu baherewe ubusaserdoti na Padiri Ntaganira babashije kwitabira yubile ye harimo Padiri Gaudencie Murasandonyi ukorera ubutumwa mu Burundi na Padiri Prof. Fidele Dushimimana uyobora Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK).

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose