Papa Faransisiko yakoreye uruzinduko rwe rwa 36 mu Birwa bya Malita Papa Fransisiko yashimiye abatuye ibirwa bya Malta na Gozo Umutima w’urukundo bakirana Abimukira
Kuva tariki 2 -3 Mata 2022 Nyirubutungane Papa Fransisko yagiriye uruzinduko rwa gishumba mu birwa bya Malta biherereye mu Nyanja ya Mediterane, mu majyaruguru ya Afurika.
Papa Fransisiko yashimiye abatuye ibirwa bya Malta na Gozo Umutima w’urukundo bakirana Abimukira
Kuva tariki 2 -3 Mata 2022 Nyirubutungane Papa Fransisko yagiriye uruzinduko rwa gishumba mu birwa bya Malta biherereye mu Nyanja ya Mediterane, mu majyaruguru ya Afurika.
Muri uru ruzinduko rwa 36, Papa Fransisiko avuga ko yahisemo gusura ibi birwa mu rwego rw’urugendo nyobokamana azirikana urugendo n’ubutumwa Mutagatifu Pawulo yagiriye muri ibi birwa mu myaka ya za 60.
Nk’uko ikinyamakuru the maltatoday.com cyabitangaje, uru ruzinduko rwari ruteganyijwe muri Gicurasi 2020, ruza gusubikwa kubera icyorezo cya Covid-19. Ku munsi wa mbere w’uru ruzinduko, Papa Fransisiko yakiriwe n’umukuru w’iki gihugu George William, Minisitiri w’intebe wacyo Robert Abela, abayobozi bakuru n’abahagarariye ibihugu byabo muri iki gihugu; gahunda zabereye ku ngoro y’umukuru w’igihugu ahitwa Valletta, mbere y’uko arukomereza ku cyicaro cy’intumwa ya Papa muri iki gihugu ahitwa Tal Virtù, Rabat.
Mu butumwa yagejeje ku bayobozi, abakristu n’abo mu yandi madini baje kumwakira, Papa Fransisiko yabashimiye umutima ukunda ikiremwa muntu bafite, bakawugaragariza by’umwihariko mu kwakira no kubana neza n’abimukira n’ impunzi binjira muri ibi birwa baturutse hirya no hino ku isi by’umwihariko mu majyaruguru ya Afurika; mu rwego rwo gushakisha ubuzima; Avuga ko uwo mutima mwiza wa kivandimwe ari ingenzi.
Yavuze ko urubyiruko rukeneye gutozwa umuco wo kubaka amahoro, kurengera ibidukikije, kwimakaza ubutabera aho gushorwa mu ntambara z’ibigeragezo ziruganisha ku gukora ibibi n’ubunebwe
Nyuma, yakomereje uruzinduko ku ngoro ya Bikira Mariya y’i Ta’Pinu, iherereye ku kirwa cya Gozo, aho yakiriwe n’imbaga y’abakristu baturutse mu bice bitandukanye, baje kumwakira.
Muri uru ruzinduko, avuga ko kandi yanejejwe no gukorera urugendo nyobokamana aho Mutagatifu Pawulo yatangiriye umurimo wo kwamamaza inkuru nziza nk’uko ibyanditse bitagatifu bibigaragaza mu mateka y’ubukirisitu.
Papa Fransisiko, yasuye kandi ikigo cyitiriwe Mutagatifu Papa Yohani wa 23 cyakirirwamo abimukira baturutse mu bihugu binyuranye byo hirya no hino ku isi. Muri iki kigo, akaba yaragiranye ibiganiro n’abimukira bagera kuri 200.
Uretse Papa Fransisiko wakoreye urugendo muri iki kirwa, hari abandi bashumba ba Kiliziya bamubanjirije bagiye bagisura mu myaka itandukanye; abo ni Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II mu 1990 no mu 2001; na Papa Benedigito wa 16 mu 2010
Igihugu cya Malita kigizwe n’ibirwa byo mu Nyanja ya Mediterane gituwe n’abaturage bagera ku 560.000. umubare munini w’abagituye ni abakristu gatolika, kuko 85 ku ijano ryabo ari abakristu gatolika.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.