Papa Francis yagiranye ikiganiro na Perezida Biden kuri Telefoni
Nk'uko bitangazwa n’Ibiro ntaramakuru bya Kiliziya (CNA), ku gicamunsi cy’iki cyumweru, tariki ya 22 Ukwakira 2023, Papa Francis yagiranye ikiganiro kuri telefoni na Perezida wa Amerika, Joe Biden.
Iki kiganiro cyamaze iminota 20 hagati ya Papa Francis na Perezida Biden, cyibanze ku makimbirane akomeje kugaragara ku isi ndetse n’uburyo ayo makimbirane yashakirwa inzira igana ku mahoro.
Amakuru yatangajwe ku byaganiriwe n'aba bayobozi bombi yagaragaje ko Perezida Biden yabwiye Papa Fransisiko ko yababajwe n'Igitero umutwe wa Hamas wagabye kuri Isiraheli ukibasira inzirakarengane z'Abasivili. Yamubwiye kandi ko hakenewe gukorwa ibishoboka byose ngo harindwe abatuye Gaza. Agaruka ku rugendo aherutse kugirira muri Isiraheli, yavuze ko akomeje gukora ibishoboka ngo abatuye Gaza bagerweho n'imiti, amafunguro n'ibindi bikoresho by'ubutabazi bw'ibanze.
Mu bindi baganiriye kandi aba bayobozi bombi bagarutse ku cyakorwa kugira ngo Intambara ihoshe mu Burasirazuba bwo hagati kandi haboneke amahoro arambye.
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, Papa Francis mu nyigisho ye y’icyumweru yasabye abatuye isi kwibuka ko ari abavandimwe bakareka intambara zikomeje gufata indi ntera hirya no hino ku isi.
Papa Francis yagize ati: “Mbisubiremo, nkomeje gutekereza ku biri kubera muri Isiraheli na Palesitine. Mfite impungenge cyane kandi ndababaye. Ndasengera kandi ndi kumwe n’abari mu kaga bose, abatwawe bunyago, abakomeretse, abahohotewe, ndetse n'imiryango yabo .”
Papa Francis yakomeje agira ati: “Intambara, intambara zose zo mu isi. Ni ugutsindwa. Intambara iteka ni ugutsindwa, ni ugusenya ubuvandimwe bwa muntu. Bavandimwe, Murekere! Musigeho!”
Ku wa gatatu, tariki ya 18 Ukwakira 2023 ni bwo Perezida Biden yasuye Isiraheli kugira ngo agirane ibiganiro na Minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu no mu rwego rwo kugaragaza ko ashyigikiye Isiraheli.
Perezida Biden yasabye kandi ko hoherezwa imfashanyo ku baturage ba Palesitine baherereye mu ntara ya Gaza, aho abaturage basaga Miliyoni bamaze kuva mu byabo kubera iyi ntambara yo mu Burasirazuba bwo hagati.
Asububira muri Amerika, Perezida Biden yabwiye abanyamakuru ko mu kiganiro yagiranye na Perezida wa Misiri Abdel Fattah el-Sisi, kuri telefoni, bemeranyijwe ko Misiri yemerera amakamyo 20 yari atwaye imfashanyo z’ubutabazi kwinjira mu ntara ya Gaza.
Biden kandi yatangaje inkunga ingana na miliyoni 100 z'amadolari y'Amerika yo gufasha abantu bo muri Palesitine mu ntara ya Gaza ndetse no ku nkombe y'Iburengerazuba (West Bank).
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.