Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Francisiko yashyizeho Umugore wa mbere mu mateka ku kuyobora ikigo gikuru cya Vatikani.

Papa Fransisiko yagize umubikira w’Umutaliyani, Simona Brambilla umuyobozi wa Dikasiteri ishinzwe imiryango y'Abihayimana, akaba ari we mugore wa mbere mu mateka uyoboye Dikasiteri.

Papa Francisiko yashyizeho Umugore wa mbere mu mateka ku kuyobora ikigo gikuru cya Vatikani.
Papa Francisiko yashyizeho Umugore wa mbere mu mateka ku kuyobora ikigo gikuru cya Vatikani.

Nk’uko ikinyamakuru Associated Press cyabyanditse, Iri shyirwaho ni intambwe ikomeye muri gahunda ya Papa Fransisiko yo guha abagore imyanya y’ubuyobozi mu buyobozi bwa Kiliziya. Ni ubwo hari abagore bagiye bahabwa imyanya y’icyiciro cya kabiri mu bigo bimwe bya Vatikani, nta na rimwe umugore yari yarigeze agirwa umuyobozi wa Dikasiteri nk'urwego rukuru rw'ubuyobozi bwa Kiliziya.

Soeur Brambilla w’imyaka 59, ukomoka mu Butaliyani, ni umubikira wo mu muryango wa Consolata Missionaries, yari asanzwe ari Umunyamabanga w’icyo kigo kuva mu Ukwakira 2023. Akaba asimbuye Karidinali Joao Braz de Aviz, ufite imyaka 77, ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Ishyirwaho ry'uyu mubikira rishingiye ku ivugururwa ryakozwe na Papa Fransisiko mu mategeko ya Kiliziya muri 2022, ryemerera Abalayiki barimo n’abagore, kuyobora inzego nkuru za Kiliziya.

Mama Brambilla, wari usanzwe ari umuforomokazi, yakoze nk’umumisiyoneri muri Mozambique kandi yayoboye umuryango wa Consolata Missionaries nk’umuyobozi mukuru guhera mu 2011 kugeza mu 2023. Ubwo Papa Francis yamugiraga umunyamabanga wa Dikasiteri ishinzwe imiryango y'abihayimana.

Iri shyirwaho ry’uyu mubikira ni icyemezo cya Papa Francisiko cyo kuzamura abagore mu myanya ifata ibyemezo muri Vatikani. Mu nshingano nshya, Soeur Brambilla azaba ashinzwe gucunga ibikorwa birebana n'imiryango y’abihayimana muri Kiliziya Gatolika ku isi yose.

Mu gihe cy’ubuyobozi bwa Papa Francisiko umubare w'abagore bahabwa inshingano mu Buyobozi bwa Kiliziya wariyongereye. Aho wavuye kuri 19.3% mu 2013 ukagera kuri 23.4%, nk’uko imibare yatangajwe na Vatican News ibigaragaza.

Mu bandi bagore bafite imyanya y’ubuyobozi I Vatikani harimo Soeur Raffaella Petrini, umugore wa mbere wabaye Umunyamabanga Mukuru wa Leta ya Vatikani, ashinzwe ibikorwa by’ubuzima, Igipolisi, ndetse n’umutungo w’ingenzi wa Leta ya Vatikani. Hari kandi na Barbara Jatta, uyobora Musee ya Vatikani.

Undi mubikira ni Soeur Alessandra Smerilli, umuyobozi wungirije mu biro by’iterambere bya Vatikani, mu gihe abagore benshi bagiye bagirwa abungirije abanyamabanga bakuru, harimo na Soeur Nathalie Becquart, umubikira w’Umufaransa, ukorera mu biro bya Sinodi y’Abepisikopi.

Soeur Brambilla afite ubunararibonye bw’imyaka myinshi, harimo no kuba yarabaye umuyobozi mukuru w’umuryango wa Consolata Missionaries kuva mu 2011 kugeza mu 2023. Ubuyobozi bwe bwitezweho gutanga igitekerezo gishya ku bibazo bitandukanye bibangamiye imiryango y’Abihayimana ku isi.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose