Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Francisiko yasuye igihugu cya Luxembourg, ashimangira ko Umurimo, ubutumwa, n'ibyishimo ari byo bigize iyogezabutumwa .

Kuri uyu wa 26 Nzeri Papa Fransisiko yageze mu gihugu cya Luxembourg mu ruzinduko rw’umunsi ume akazakomereza mu gihugu cy’ububiligi. Mu ijambo yagejeje ku mbaga y’abakristu gatolika yaje kumwakira, Papa Francisiko yashimangiye akamaro k'umurimo (Service), ubutumwa, n'ibyishimo nka bimwe mu bigize igice kinini mu iyogezabutumwa, yahamagariye abagize Kiliziya yo muri iki gihugu kwakira neza ababagana , kwinjira mu butumwa bw'abamisiyoneri, no kubaho mu butumwa bwiza bafite n'umutima wishimye.

Papa Francisiko yasuye igihugu cya Luxembourg, ashimangira ko Umurimo, ubutumwa, n'ibyishimo ari byo bigize iyogezabutumwa .
Papa Francisiko yasuye igihugu cya Luxembourg, ashimangira ko Umurimo, ubutumwa, n'ibyishimo ari byo bigize iyogezabutumwa .

Uru ruzinduko rwa Papa Francisko mu bihugu bya Luxembourg n’ububiligi ni urwa 46 agiriye mu mahanga, aganira n’abahagarariye za Kiliziya muri Katedrali ya Notre-Dame ya Luxembourg, Papa Fransisiko yibanze ku nsanganyamatsiko eshatu z'ingenzi: serivisi, ubutumwa, n'ibyishimo.

Yagize ati” Kiliziya ihamagariwe gukorera, kuko gukorera abandi ari igikorwa kibumbatiwe ubutumwa bwiza ndetse kiri mu mutima wabwo.

Papa Fransisiko yashimiye Luxembourg uburyo yakira impunzi n’abimukira , ashimangira ko mu gihugu gifite umuco gakondo wo kwakira no guha ikaze abakeneye ubufasha, hari byinshi byihutirwa byo gushyira imbere birimo ubutabera n’ubwisanzure. Papa ahamagarira abakristu gukomeza kugumana iyi migenzo myiza yo kwakira buri wese hatarimo kugira uwo baha akato.

Yakomeje avuga ko kiliziya muri sosiyete igenda irushaho kuba iy'isi, avuga ko ari ngombwa kuko kiliziya yakira uko guhinduka ariko itibagiwe indangagaciro zayo. Papa yahamagriye abakristu ba Luxembourg kudaheranwa n’akababaro, guta inshingano cyangwa kurangwa n’inzika kuko ngo ibi bikorwa n’abatari abogezabutumwa.

Papa Fransisiko yahamagariye abakristu gatolika bo muri Luxembourg kugenderahamwe no guhuza imbaraga nk’uburyo bwo gushimangira ubuzima bw'abaturage no gukwirakwiza inkuru nziza.

Ingingo ya gatatu Papa yagarutseho mu ruzinduko rwe muru Luxembour yavuze ku byishimo by'Ubutumwa. Papa Fransisko yavuze ko ibyishimo ari ingenzi mu kwemera kwa gikristu Ati: "Ukwemera kwacu kuzuye umunezero, ni 'imbyino z'ibyishimo, kuko tuzi ko turi abana b'Imana ari inshuti yacu.”

Agaruka k’uruzinduko rwe muri Luxembourg papa yavuze ko ari urugendo rugamije gukomeza abakristu n’abandi bavuye mu bindi bihugu. Yashimiye abakristu ba Luxembourg ko bakiriye impunzi n’abimukira Mu gihe bibuka imbaraga z’ubumisiyonari za Saint Willibrord" muri iki gihugu bikabatera imbaraga n’ibyishimo."Yasoje ijambo rye yibutsa abogezabutumwa ko ubutumwa bashinzwe ari bwiza, abasaba guhumurizanya no guhana service bakurikiza urugero rwa Bikiramariya no kumwisunga kugira ngo abafashe.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose