Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Fransisiko agiye kuva mu Bitaro nyuma yo kuvurwa

Umuvugizi wa Vatikani Matteo Bruni, kuri uyu wa 14 Kamena 2023 yatangaje ko Papa Fransisiko wari umuze icyumweru arwariye mu Bitaro bya Gemelli i Roma arimo koroherwa, akaba yitegura gusubira mu rugo rwe mu minsi mike iri imbere.

Papa Fransisiko agiye kuva mu Bitaro nyuma yo kuvurwa
Papa Fransisiko agiye kuva mu Bitaro nyuma yo kuvurwa

Ku gicamunsi cyo ku wa 7 Kamena 2023 nibwo Papa Fransisiko yajyanywe mu Bitaro bya Gemelli i Roma aho yagombaga gukurikiranywa n’abaganga ndetse akanakorerwa operasiyo. Dr. Sergio Alfieri wari uhagarariye itsinda ry’abaganga bavuye Papa Fransisiko yatangaje ko nyuma yo kumukorera operasiyo, basanze nta kibazo kiremereye Papa Fransisiko afite.

Dr. Sergio yatangaje ko n'ubwo Papa agifite ububabare nk’ubwo n’undi muntu wese wakorewe operasiyoa agira nyuma y’igihe gito ubuzima buzakomeza uko bisanzwe, bityo bikaba bitahindura na gato kuri gahunda yari yarateganyije zo gukora ingendo za gishumba mu bihugu bya Portugali na Mongolia muri Kanama uyu mwaka.

Nyuma y’iminsi igera kuri 6 ari mu Bitaro bya Gemelli, mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Kamena 2023; Papa Fransisiko yagaragaye mu ruhame asura abana barwariye mu Bitaro bya Gemelli(I Roma), aho na we arwariye. Vaticannews.va dukesha iyi nkuru ikavuga ko iki ari ikimenyetso cy’urukundo n’impuhwe bimuranga aho ari hose. Akaba yagaragaye agendera mu igare ry’abarwayi, asuhuza abana bato barwariye muri ibi bitaro ndetse n’abarwaza babo.

Ni ku ncuro ya gatatu Papa Fransisiko w’imyaka 86 ajyanwe mu bitaro ku mpamvu z’uburwayi. Mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka yajyanywe mu bitaro arwaye mu bihaha(bronchitis), aravurwa arakira. Ikindi gihe ni mu 2019 ubwo yajyanywe mu bitaro arwaye indwara ya “chronic sciatic” na none aravurwa, arakira.

Nyuma y’uko ku wa 7 Kamena ajyanywe mu bitaro, gahunda z’ibikorwa yari yateganyije zirimo no kwakira imbaga y’abakorera ingendo nyobokamana i Roma zabaye zisubitswe kugera tariki 18 Kamena 2023; Vatikani ikaba yatangaje ko mu minsi mike iri imbere Papa Fransisiko azava mu bitaro agasubira mu rugo rwe i Roma uko bisanzwe, na gahunda z’ubutumwa ashinzwe nk’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi akazikomeza.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose