Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Fransisiko agiye kwakira Perezida wa Ukrain bwa gatatu

Kuri uyu wa kane tariki ya 10 Ugushyingo 2024, Vatikani yatangaje ko Papa Fransisiko azakira I Roma, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, kuri uyu wa 5 tariki ya 11 Ukwakira 2024.

Papa Fransisiko agiye kwakira Perezida wa Ukrain bwa gatatu
Papa Fransisiko agiye kwakira Perezida wa Ukrain bwa gatatu

Ni inshuro ya gatatu Papa Fransisiko agiye guhura na Perezida wa Ukraine kuva aho iki gihugu giterewe nu Burusiya.

Inshuro ya mbere aba bayobozi bahura hari kuwa 13 Gicurasi 2023, ubwo Zelensky yasuraga Papa i Vatikani. Bongeye guhurira i Puglia mu Butariyani ubwo bari bitabiriye inama ya G-7.

Kuri iyi nshuro ya Gatatu biteganyijwe ko Zelensky azagera i Vatikani Saa Tatu za mu gitondo ku isaha ya Roma.

Ubwo aheruka guhura na Perezida wa Ukraine Papa Fransisiko yamubwiye ko ahora asenga asabira amahoro Ukraine ati 'Nsenga ubudatuza ngo amahoro agaruke muri Ukraine.'

Vatikani ntiyahwemye kugaragaza ko yifuza ko intambara y'u Burusiya na Ukrain yahagarara. Uretse kuba Papa Fransisiko yarahuye na Zelensky, Vatikani yagiye ishyiraho izindi gahunda zigamije guhagarika iyi ntambara.

Muri uru rwego rwo kugarura amahoro muri Ukraine, Papa Fransisiko yashyizeho Karidinali Matteo Maria Zuppi, wa Bologna, nk'intumwa idasanzwe ya Papa muri iki kibazo. Kugera ubu Karidinali Zuppi, yaganiriye n'impande nyinshi zifite uruhare muri iyi Ntambara harimo u Burusiya na Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

Mu byo Vatikani isaba uretse guhagarika intambara, inasaba ko imfungwa z'intambara zafashwe n'abarusiya zarekurwa.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose