Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Fransisiko arasaba abakristu gusabira abageze mu zabukuru

Muri uku kwezi kwa karindwi Papa arasaba abakristu kuzirikana ku buryo bwihariye abageze mu zabukuru no kubasabira.

Papa Fransisiko arasaba abakristu gusabira abageze mu zabukuru
Papa Fransisiko arasaba abakristu gusabira abageze mu zabukuru

Nyuma yo kuzirikana ku rubyiruko mu kwezi kwa gatanu, no ku muryango mu kwezi kwa gatandatu, mu gihe kandi Kiliziya yitegura guhimbaza umunsi mukuru w'Abageze mu zabukuru uzaba tariki 24 Nyakanga 2022, Papa Fransisiko arasaba Kiliziya ko uku kwezi yasabira ku buryo bwihariye abageze mu zabukuru.

Mu butumwa bwa Video yashyize ahagaragara kuri uyu wa 30 Kamena 2022, Papa Fransisiko yibukije ko umuryango udakwiye kwirengagiza abageze mu zabukuru. Yagarutse ku kamaro kabo mu muryango avuga ko ari ishuri rikomeye ryo gukundwa, gushishoza no kwitabwaho.

Papa yagize ati" Dusabire Abageze mu zabukuru kuko ari bo nkomoko n'amateka y'abantu. Tubasabire kugira ngo ibigwi n'Ubushishozi byabo bibere Urugero abakiri bato maze bazabashe kubaka ejo hazaza heza.

Muri iyi Video ya Papa hagaragaramo umukecuru n'Umusaza basangira umugati n'abuzukuru, Maze Papa akayisobanura avuga, ati"Muri iki gihe abantu bashishikajwe n'intambara, dukeneye kwimakaza ubugwaneza. Tujye twibuka ko Sogokuru na Nyogokuru batugaburiye akaba ari nabo abantu bakesha ubushishozi.” Aha Papa anavuga ko ari yo mpamvu yashyizeho umunsi wo kubizihiza.

Papa asabye abakristu gusabira abageze mu zabukuru nyuma nyuma y'igihe atanga inyigisho ku kwita ku bageze mu zabukuru abatabariza n'umutima we wose. Mu mpuruza zikomeye zagarutse muri iyi nyigisho harimo aho yagize ati "Tariki ebyiri z'ukwa gatatu yagize ati Ese ujya wibuka kugenera igihe sogokuru na nyogokuru bawe?"; naho tariki 15 kamena ati guheza abageze mu zabukuru ni ubukunguzi. Tariki 25 z'ukwa gatanu agira ati: Abageze mu zabukuru ni umuti wo kwigunga. Gusura abageze mu zabukuru bigomba gukorwa kenshi".

N'Ubwo Papa adahwema kugaragaza no gusaba abakristu kwita ku bageze mu zabukuru, bikomeje kugaragara ko abantu kubera urugamba rw'iterambere baganzwa no kwihugiraho, abababyaye bagahera mu nzu badafite kirengera. Akaba ari na yo mpamvu Karidinali Kevin Farell asaba ko hashyirwaho uburyo buhamye bw'iyogezabutumwa ryita ku bageze mu zabukuru.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose