Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Fransisiko arasaba amahoro nyuma y’ibitero by'iterabwoba muri Burkinafaso

Nyuma y’ibitero by’iterabwoba byibasiye Kiliziya Gatolika n’Umusigiti muri Burkina Faso, Papa Fransisiko yasabye ko himakazwa amahoro ndetse no kubaha ahantu hasengerwa.

Papa Fransisiko arasaba amahoro nyuma y’ibitero by'iterabwoba muri Burkinafaso
Papa Fransisiko arasaba amahoro nyuma y’ibitero by'iterabwoba muri Burkinafaso

Ibi bitero byabaye ku cyumweru tariki ya 25 Gashyantare 2024 aho Kiliziya iherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Burkina Faso yagabweho igitero kigahitana abantu 15 abantu babiri bagakomereka. Ni igitero cyabaye ubwo abantu bari mu Misa y’icyumweru.

Kuri uwo munsi kandi, ikindi gitero cyagabwe ku Musigiti muri Natiaboani gihitana abasaga cumin a babiri.

Mu izina rya Papa Fransisiko, Umunyamabanga wa Leta ya Vatikani, Karidinali Pietro Parolin yoherereje ubutumwa Musenyeri Laurent Dabiré, Perezida w'inama y'Abepiskopi ya Burkina Faso na Niger, amubwira ko Papa Francis yifatanije nabo mu kiriyo cyo kuzirikana abaguye muri ibi bitero.

Mu butumwa bwa Papa Fransisiko, yibukije ko urwango atariwo muti ku makimbirane ndetse aboneraho no gusaba kurwanya ihohoterwa hagamijwe kwimakaza indangagaciro z’amahoro.

Mu isengesho rye, Papa Fransisko asabira ababuriye ubuzima bwabo n’abakomerekeye muri ibyo bitero.

Ibaruwa ya Papa yashojwe n’isengesho ryo gusabira umugisha igihugu cya Burkina Faso.

Mu 2023, byatangajwe ko Abakristu muri Burkina Faso bahura n’ibibazo byinshi.

Ku bwa Myr Laurent Birfuoré Dabiré, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Dori, 50% ku ijana by'igihugu cyigaruriwe n'abajihadiste ndetse byahagaritse imirimo ya Kiliziya muri ibyo bice kubwo gutinya ibindi bitero.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose