Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Fransisiko arasaba urubyiruko gatolika gufatira urugero kuri Bikira Mariya muri iki gihe rwitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Nyirubutungane Papa Fransisiko arasaba urubyiruko rwo hirya no hino ku isi gukomeza imyiteguro yo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko ku rwego rw’isi “World Youth Day ”, ndetse rukarushaho gufatira urugero rwiza kuri Bikira Mariya.

Papa Fransisiko arasaba urubyiruko gatolika gufatira urugero kuri Bikira Mariya muri iki gihe rwitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko
Papa Fransisiko arasaba urubyiruko gatolika gufatira urugero kuri Bikira Mariya muri iki gihe rwitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa Mbere tariki 12 Nzeri 2022, Nyirubutungane Papa Fransisiko yasabye urubyiruko gatolika ku isi kunoza imyiteguro yo kuzitabira uyu munsi uzizihirizwa i Lizibone(Lisbon) mu gihugu cya Poritigali kuva tariki 1-6 Kanama 2023.

Mu rwego rwo gufasha urubyiruko gutegura uyu munsi , Papa Fransisiko yatangaje kandi ko ku wa 20 Ugushyingo uyu mwaka, muri Kiliziya zose hazizihizwa umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko, uyu munsi ukazizihirizwa mu nzego zose za Kiliziya ni ukuvuga muri santarali, paruwasi no ku rwa diyosezi.

Umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko watangiye kwizihizwa mu butaliyani mu 1984, nyuma y’aho, uyu munsi wakomeje kwizihizwa ku rwego rw’isi aho nyum aya buri myaka 3 hagiye hagenwa umujyi uyu munsi uzizihirizwamo, kwizihiza uyu munsi kuri iyi ncuro ya 16 bikazabera mu mujyi wa Lizibone, muri Poritigali.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose