Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Fransisiko aributsa abakristu kurebera ibyiza by’Imana mu nkuru y’ubuzima bwabo bwite

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye gahunda y’ibiganiro ageze ku mbaga buri wa gatatu w’icyumweru, none ku wa gatatu tariki 19 Ukwakira 2022; Papa Fransisiko yibukije abitabiriye iyi gahunda ko ubuzima bwa muntu ari inkuru ndende buri wese aramutse asubije amaso inyuma akayisoma yabonamo ingero nyinshi z’aho yahuriye n’ Imana.

Papa Fransisiko aributsa abakristu kurebera  ibyiza by’Imana  mu nkuru y’ubuzima bwabo bwite
Papa Fransisiko aributsa abakristu kurebera ibyiza by’Imana mu nkuru y’ubuzima bwabo bwite

Mu nyigisho yagejeje ku mbaga y’abakristu baturutse impande zose zo ku isi bateraniye ku mbuga ya Bazilika nkuru ya Mutagatifu Petero i Roma; Papa Fransisiko yagarutse ku isano muzi hagati y’ubuzima bwa muntu n’ineza y’Imana mu buzima bwa buri wese, avuga ko mu buzima bwa buri muntu habamo ibimenyetso n’ubuhamya bigaragaza urukundo rw’Imana muri we, kabone n’ubwo hari abatabibona bakiri bazima, cyangwa bakabibona ubuzima bwabo bugeze ku iherezo.

Papa Fransisiko yavuze ko ubuzima bwa buri muntu ari nk’igitabo cy’agaciro gahebuje, kirimo inkuru ndende igaragaza ibyo umuntu aba yaranyuzemo kuva akivuka, muri iyo nkuru hakagaragaramo n’ingero nyinshi z’aho aba yarahuriye n’Imana ndetse na Yezu Kristu; gusa ngo abenshi ntibabona umwanya wo gusoma igitabo cy’ubuzima bwabo, bahugira kubara inkuru z’ubuzima bw’abandi bantu; n’ubigerageje agaheranwa n’ibitaragenze neza gusa, akicira imanza z’ibyamunaniye yirengajije ko hari n’ibindi byinshi yanyuzemo bikagenda neza abifashijwemo n’Imana .

Papa Fransisiko yagize ati “Ubuzima bwacu ni igitabo cy’agaciro gahebuje twahawe, igitabo abenshi batibuka gusoma bakibishobora, bagashaka kugisoma ari uko bagiye gupfa”.

Muri iyi nyigisho, Papa Fransisiko yagarutse ku bitekerezo byanditswe na Mutagatifu Agusitini umwanditsi w’ikirangirire n’umuhanga wa Kiliziya wabayeho mu kinyejana cya gatanu, wavuze ko yamaze igihe kirekire ashakishiriza ibyiza bw’Imana mu bandi bantu no mu bindi bintu, amaherezo akaza kubona ko na we muri we ibyo byiza by’Imana abyifitemo, nuko akanzura avuga ko iyo muntu yicaye agasubiramo amateka y’ubuzima bwe aribwo abona by’ukuri ibyiza by’Imana.

Papa Fransisiko yavuze ko iyo Imana igiye gusohoza umugambi wayo ku muntu iwumugezaho mu muryo butuje, bworoheje nk’uko bigenda iyo umuntu ahumeka; anavugako uko umuntu asubiza amaso inyuma asoma inkuru y’ubuzima bwe ari nako arushaho kubona umugambi w’Imana mu buzima bwe maze akarushaho kuyimenya no kuyisobanukirwa.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose