Papa Fransisiko aributsa urubyiruko kwita kuri ba Sogokuru na ba Nyogokuru mbere ya byose
Mu gihe urubyiruko rwo hirya no hino ku isi ruri kwitegura guhurira i Lisbone muri Portugali kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko, Nyirubutungane Papa Fransisiko arasaba uru rubyiruko rwaba uruzajya muri iri huriro ndetse n’uruzitabira andi mahuriro mu bihugu byabo kubanza kujya gusura ababyeyi b’ababyeyi babo aho batuye, maze nabo bakabaha umugisha uzabaherekeza mu ihuriro.
Ubu ni bumwe mu butumwa bukubiye mu ibaruwa Nyirubutungane Papa Fransisiko yandikiye abakristu gatolika ku isi mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahaga wa ba Sogokuru na ba Nyogokuru n’abageze mu zabukuru; umunsi urizihizwa kuri iki cyumweru tariki 23 Nyakanga 2023, mbere y’icyumweru kimwe gusa ngo urubyiruko ruzahagararira ibihugu byabo rujye guhurira na Papa Fransisiko mu Ihuriro Mpuzamahanga ry’Urubyiruko JMJ 2023 rizabera mu gihugu cya Portugali, kuva tariki 1-6 Kanama uyu mwaka.
Papa Fransisiko yagize ati “ Kuri mwebwe rubyiruko, mwitegura kujya I Lisbone cyangwa kuzizihiza iminsi mpuzamahanga y’urubyiruko mu bihugu byanyu, icyo mbasaba ni iki ngiki: mbere yo gushyira nzira, muzabanze mujye gusura ababyeyi b’ababyeyi, muzasure nibura umwe mu bageze mu zabukuru uba wenyine mu bwigunge!Isengesho rye rizabarinda kandi muzajyana mu mutima wanyu umugisha w’uko guhura na we.”
Akomoza ku ruhare rw’amasengesho y’abageze mu zabukuru ku guherekeza urubyiruko, Papa Fransisiko yagize ati “ Namwe mugeze mu zabukuru, ndabasaba guherekeresha amasengesho yanyu urubyiruko rwitegura kwizihiza iminsi mpuzamahanga y’urubyiruko. Uru rubyiruko ni igisubizo cy’Imana ku byo mwayisabye, ni imbuto y’ibyo mwabibye, kandi kikaba n’ikimenyetso cy’uko Imana idatererana umuryango wayo, ahubwo ko iwuvugurura ku bwa Roho Mutagatifu.”
Muri iyi baruwa ifite umutwe ugira uti “Impuhwe ze zisesekarizwa abamutinya, bo mu bihe byose. Luka 1,50. ”Papa Fransisiko agaruka ku rugendo Bikira Mariya yakoze, ajya gusura Elizabeti mwene wabo wari ugeze mu zabukuru; maze Elizabeti yuzura Roho Mutagatifu abwira Mariar ati “ Wahebuje abagore bose umugisha n’umwana utwite arasingizwa. Lk 1, 42.” Bikaba ari ikimenyetso cy’uko Roho Mutagatifu aha umugisha kandi agaherekeza uguhura kw’ingirakamaro hagati y’ibisekuru bitandukanye, hagati ya ba sogokuru, ba nyogokuru n’abuzukuru, hagati y’abakiri bato n’abageze mu zabukuru.
Papa Fransisiko avuga kandi ko kugira ba sogokuru na ba nyogokuru mu ngo bifite agaciro gahambaye kubera ko bihora bitwibutsa dusangiye umurage umwe kandi ko turi bamwe mu bagize umuryango mugari w’abantu bakomeye ku mizi yawo bakayitaho; tukaba ari bo dukesha kwinjizwa mu muryango mutagatifu w’Imana.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.