Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Fransisiko ategerejwe i Marseille mu Bufaransa kuri uyu wa Gatanu

Kuri uyu wa gatanu tariki 22 Nzeri 2023, nibwo Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi Papa Fransisiko atangira uruzinduko rw’iminsi 2 mu mujyi wa Marseille uherereye mu majyepfo y’u Bufaransa, ahateraniye inama imaze iminsi yiga ku kibazo cy’impunzi n’abimukira mu karere gakikije inyanja ya Mediterane.

Papa Fransisiko ategerejwe i Marseille  mu Bufaransa kuri uyu wa Gatanu
Papa Fransisiko ategerejwe i Marseille mu Bufaransa kuri uyu wa Gatanu

Biteganyijwe ko Papa ahaguruka i Roma mu Butaliyani ku isaha ya saa munani n’iminota mirongo itatu n’itanu, akagera mu mujyi wa Marseille i saa kumi n’iminota cumi n’itanu. Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macro akaba ari buze kwakira Papa Fransisiko ku kibuga cy’indege cya Marseille.

Ku munsi wa mbere w’uru ruzinduko, biteganyijwe ko Papa Fransisiko afatanya isengesho n’abihayimana bo muri aka karere. Nyuma, arageza ijambo ku bitabiriye inama yiga ku kibazo cy’abimukira, ibiganiro biza kubera muri Bazilika ya Notre Dame de la Garde.

Muri iyi nama yahuje Abepiskopi Gatolika 70 bo mu karere gakikije inyanja ya Mediterane, hatumiwemo kandi abahagarariye urubyiruko 120 bafite imyaka hagati ya 20 na 35; inatumirwamo n’abayoboke bo mu yandi madini.

Nk’uko vaticannews dukesha iyi nkuru yabitangaje, uru rugendo rugamije gukangurira abakuru b’amadini na Kiliziya kugira uruhare mu gufasha no kwita ku bimukira n’impunzi baza muri aka karere; abenshi muri bo bakaba ari abaturuka ku mugabane w’Afurika baba bambuka iyi nyanja bagana ku mugabane wu Burayi mu rwego rwo kujya kuhashakira imibereho. Papa Fransisiko akavuga ko ubufatanye mu kwita kuri aba bimukira ari n’ikimeneyetso cy’ubuvandimwe.

Ku wa gatandatu tariki 23 Nzeri 2023 nibwo Papa Fransisiko azasoza uru ruzinduko rw’amasaha 30 agirira mu mujyi wa Marseille. Biteganyijwe ko kuri iyi tariki Papa azagirana ibiganiro n’abitabiriye inama, kubonana na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macro, akanatura igitambo cy’Ukaristiya kuri Sitade ya Velodrome, Misa ikazitabirwa n’abagera ku bihumbi 50.

Papa Fransisiko abaye Umushumba wa Kiliziya Gatolika ukoreye urugendo rwa gishumba muri uyu mujyi.Uwahageze mbere ni Papa Clement VII wasuye uyu mujyi mu 1533, imyaka ikaba yari ibaye hafi 500 nta mushumba wa Kiliziya urawugarukamo.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose