Papa Fransisiko yagaragaje ibyishimo yatewe na Kiliziya Gatolika yo muri Mongolia igizwe n’ Abakristu 1500 gusa
Mu nyigisho yagejeje ku bitabiriye gahunda y’inyigisho mu ruhame atanga buri wa gatatu w’icyumweru, Kuri uyu wa 6 Nzeri 2023; Papa Fransisiko yagarutse ku byaranze urugendo rwa gishumba aherutse kugirira mu gihugu cya Mongolia, n’ishyaka yasanganye abakaristu gatolika bo muri iki gihugu, batigaya ubuke ahubwo urumuri rw’ukwemera bafite rukamurikira n’abatemera.
Papa Fransisiko yabwiye abitabiriye gahunda y’inyigisho ko ukwemera yasanganye abakristu gatolika bo muri Kiliziya ikiri nto yo mu gihugu cya Mongolia, igihugu giherereye ku mutima wa Aziya kwamubereye ibindi byishimo mu buzima. Abashimira ubwuzu n’urugwiro yabasanganye.
Akomoza ku kibazo cyagiye kigarukwaho na benshi, bibazaga impamvu yahisemo kujya gusura igihugu nka Mongolia kirimo abakristu gatolika bacye cyane, Papa Fransisiko yavuze ko Imana ikene abafite umutima woroheje, batari abanyabigwi ahubwo bayifitiye inyota.
Papa Fransisiko yagize ati“Imana ntabwo ijya ahaganje ibyubahiro n’ikuzo, Imana isanga abafite umutima wiyoroshya, bakeneye kandi bifuza urukundo rwayo; itarebye mu misusire cyangwa ubuhangange bwabo.”
Yavuze ko ashingiye ku kwicisha bugufi, urukundo n’ibyishimo yasanganye abakristu gatolika bo muri Mongolia byamugaragarije ko ukwemera muri iki gihugu gufite icyerekezo cyiza; anashima uruhare abamisiyoneri rw’abamisiyoneri bahakorera ubutumwa mu gufasha abakristu gukomera mu kwemera no kuba urugero rwiza rw’abemera Imana.Ati “Bahatangije Kiliziya y’ukuri, Umuryango wunze ubumwe.”
Agaruka ku ruhare rw’abiyeguriyimana bakorera ubutumwa muri Kiliziya yo muri Mongolia, Papa Fransisiko yavuze ko aba ari urugero rwiza rw’abemera kugera ikirenge mucyo intumwa, bakemera kwigisha inkuru nziza bashize amanga; bikaba ariko guhamya byuzuye urukundo nyakuri bafitiye Yezu Kristu.
Yagarutse kandi ku gikorwa cyo gutangiza ikigo cy’impuhwe(House of Mercy) yafunguye ku mugaragaro mu murwa mukuru w’iki gihugu ku wa mbere tariki 4 Nzeri 2023, asaba buri muntu gufungura mu mutima we umuryango w’impuhwe kugira ngo umugana wese amusangane uwo mutima ugira impuhwe kandi wakira bose nk’ikimenyetso cy’impuhwe z’Imana.
Mongolia ni kimwe mu bihugu bito byo ku mugabane w’Aziya, gihana imbibi n’ibihugu by’ibihangange aribyo u Bushinwa n’u Burusiya bigendera ku mahame ya gikomuniste. Kibaye igihugu cya 61 Papa Fransisiko akoreyemo uruzinduko rwe rwa 43 rwa gishumba kuva yatorerwa kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika. Akaba ari Papa wa mbere ukandagiye ku butaka bw’iki gihugu.
Muri iki gihugu habarurwa abakristu gatolika 1500 gusa, bagezwaho inkuru nziza umwepiskopi 1, abapadiri 25 barimo ba kavukire 2, abaseminari 6, ababikira 30, abafureri 5 n’abakateshiste 35.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.