Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Fransisiko yagaragaje Umuganda w’abageze mu zabukuru mu kwereka Abakiri bato Urukundo rwa Kristu mu buzima

Mu kiganiro ngaruka cyumweru Papa Fransisiko ageza ku mbaga iteranira i Roma, mu cyo ku wa gatatu tariki 10 Kanama 2022 yavuze ko abageze mu zabukuru ari abahamya beza b’urukundo rwa Kristu bashingiye ku byo baba baranyuzemo mu buzima.

Papa Fransisiko yagaragaje Umuganda w’abageze mu zabukuru mu kwereka  Abakiri bato Urukundo rwa Kristu mu buzima
Papa Fransisiko yagaragaje Umuganda w’abageze mu zabukuru mu kwereka Abakiri bato Urukundo rwa Kristu mu buzima

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iki kiganiro cyabereye ku rubuga rwa Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Papa Pawulo VI kikitabirwa n’abantu benshi biganjemo urubyiruko, Papa Fransisiko yabibukije urugendo rwa muntu ku isi, iherezo ryarwo n’isezerano muntu yagenewe nyuma yo kuva ku isi, nk’uko Ivanjili ya Yohani 14,1-3 aho Yezu asezeranya Abigishwa be ko agiye kubategurira ahantu heza, kandi azagaruka kubajyana bakabana na we ubuziraherezo.

Papa Fransisiko yavuze ko kugera mu kigero cy’izabukuru ari amahirwe n’umugisha wo kuryoherwa n’ubuzima nk’impano y’Imana. Avuga ko muri iki kigero, abakigezemo baba barabonye byinshi, n’ukuri kwabyo cyane cyane ibihabanye n’amahame ya Kiliziya bityo ubwo bunararibonye bwabo bukaba umusingi uyifasha gukomera no gutera imbere.

Akomoza ku isomo abakiri bato bagomba kwigira kubageze mu zabukuru, Papa Fransisiko yagaragaje ko ubuzima bwa muntu kuri iyi si ari nk’ishuri, aho abantu banyura, bakiga byinshi bakabona byinshi, bagakomeza berekeza ku iherezo ry’ubuzima bagana iwabo wa twese ku Mana; avuga ko kubaho kwa muntu ku isi ari amahirwe aba yarahawe kugira ngo abane neza n’abandi, asangire nabo ibyiza Imana yamuhaye muri uru rugendo rw’ubuzima ruba rutoroheye buri wese.Kugera mu zabukuru bikaba ari amahirwe atangwa n’Imana, bikaba n’isomo ry’inzira y’ubuzima bwa muntu kuva akivuka kugeza ashaje.

Akomoza ku muganda abakiri bato bagomba abageze mu zabukuru, Papa Fransisiko yagize ati “Mu zabukuru, abasaza n’abakecuru babaho mu buzima bwo gutegereza uwo basezeranyijwe, muri uku gutegerea, abageze mu zabukuru baba bakeneye ababafasha gukomera mu kwemera kw’uwo bategereje mu gihe cyose bamaze bakiri bato, ubwo bufasha bakaba bagomba kubuhabwa n’urubyiruko n’abakuru mu bikorwa by’imirimo, amagambo no guherekezwa mubyo batekereza.”Papa Fransisiko agaragaza ko mu cyerekezo abageze mu zabukuru baba barimo cyo kuva ku isi basanga Imana yo herezo nyakuri ry’ubuzima bwa muntu, bakenera abakiri umuganda w’abakiri bato.

Muri iki kiganiro, Papa Fransisiko yibukije urubyiruko ko kwifuza guhora mu cyiciro kimwe cy’ubuzima bw’urubyiruko, abantu ntibifuze guhinduka bitewe n’uburyohe bw’ubuzima abari muri iki cyiciro bahoramo ari ukwibeshya, kuko bidashoboka. Kuko mu miterere ya muntu, Imana yamuremeye gukura agahindura icyiciro kimwe ajya mu kindi; Nyuma yo kuvuka akava mu bwana, akaba mukuru, agasaza, ndetse akava ku isi, agasanga Imana nk’isezerano Imana yageneye abayemera bose.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose