Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Fransisiko yagiranye ibiganiro na Nicos Anastasiades Perezida wa Repubulika ya Shipure (Chypre)

Ibiro bya Vatikani bishinzwe itumanaho Holy See Press biratangaza ko kuri uyu wa mbere tariki 24 Ukwakira 2022, Nyirubutungane Papa Fransisiko yagiranye ibiganiro mu muhezo na Bwana Nicos Anastasiades Perezida wa Repubulika ya Shipure(Chypre).

Papa Fransisiko yagiranye ibiganiro na   Nicos Anastasiades Perezida wa Repubulika ya Shipure (Chypre)
Papa Fransisiko yagiranye ibiganiro na Nicos Anastasiades Perezida wa Repubulika ya Shipure (Chypre)

Nk’uko Vaticannews.va ibitangaza, kuri uyu wa mbere; nyuma yo kugirana ibiganiro na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron n’itsinda ayoboye, Nyirubutungane Papa Fransisiko yakiriya kandi agirana ibiganiro na Nicos Anastasiades Perezida wa Repubulika ya Shipure.

Muri ibi biganiro, Papa Fransisiko na Perezida Nicos Anastasiades baganiriye ku migenderanire n’imikoranire hagati y’igihugu cya Shipure na Leta ya Vatikani, baganiriye kandi ku bibazo bijyanye n’akarere gakikije inyanja ya Mediterane iki gihugu giherereyemo; ibiganiro byihanze cyane ku kwimakaza amahoro muri aka karere ndetse n’uburasirazuba bwo hagati bw’umugabane wa Aziya.

Nyuma yo kugirana ibiganiro na Papa, Perezida Nicos Anastasiades yabonanye kandi na Pietro Parolin umunyamabanga wa Vatikani Karidinali and Arkiyepiskopi Paul Richard Gallagher umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Vatikani.

Perezida Nicos Anastasiades wahawe akanahabwa impano na Papa Fransisiko ni umwe mu bashyitsi bitabiriye Ihuriro rigamije gusabira Isi amahoro rya 36 riri kubera i Roma.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose