Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Fransisiko yakiriye Perezida wa Tanzaniya i Vatikani baganira ku mahoro mu karere

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 12 Gashyantare 2024, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Fransisiko yakiriye Perezida wa Tanzaniya Madamu Samia Suluhu Hassan.

Papa Fransisiko yakiriye Perezida wa Tanzaniya i Vatikani baganira ku mahoro mu karere
Papa Fransisiko yakiriye Perezida wa Tanzaniya i Vatikani baganira ku mahoro mu karere

Ibiganiro bya Papa Fransisiko na Perezida Suluhu byagarutse ku bushake bwa Leta zombi mu kwimakaza amahoro ku isi.

Nyuma yo guhura na Papa Fransisiko, Perezida Suluhu yahuye n’umunyamabanga wa Leta ya Vatikani, Kardinali Pietro Parolin ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta ya Vatikani ushinzwe umubano wa Vatikani n’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga, Akiyepiskopi Paul Richard Gallagher.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro bya Papa bishinzwe itangazamakuru, ibiganiro byagarutse ku mubano mwiza uri hagati ya Tanzaniya na Vatikani.

By'umwihariko, ibiganiro byagarutse ku ruhare rukomeye rwa Kiliziya Gatolika mu gufasha abaturage cyane cyane mu bikorwa by’ubugiraneza, uburezi n’ubuvuzi.

Mu gusoza, impande zombi zaganiriye ku bibazo biri mu karere Tanzaniya iherereyemo ndetse n’ibibazo mpuzamahanga biriho muri iki gihe. Kuri ibi bibazo, impande zombi zagaragaje ubushake bwo kurushaho kwimakaza amahoro.

Tanzaniya iherereye muri Afurika y’Uburasirazuba ndetse no mu Karere k’Ibiyaga bigari gakomeje kuyogozwa n’intambara z’urudaca by’umwihariko izibiera mu Burasirazuba bwa Kongo.

Papa Fransisiko na Perezida Suluhu i Vatikani
Papa Fransisiko na Perezida Suluhu i Vatikani
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose