Papa Fransisiko yakiriye Umwami Philippe n’Umwamikazi Mathilde b’u Bubiligi i Roma
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 14 Nzeri 2023, Nyirubutungane Papa Fransisiko yakiriye Umwami Philippe n’Umwamikazi Mathilde b’u Bubiligi i Roma, baganira ku ngingo zirimo n’iyo intambara yo muri Ukraine.
Umwami n’Umwamikazi b’u Bubiligi ni bamwe mu bashyitsi bitabiriye gahunda y’inyigisho mu ruhame Papa Fransisiko ageza ku mbaga ikoraniye i Roma buri wa gatatu w’icyumweru. Nyuma yo kumva inyigishoy’ejo kuwa 13 Nzeri 2023, bakiriwe na Arkiyepiskopi Paul Richard Gallagher, Umunyamanga wa Vatikani ushinzwe Ububanyi n’amahanga ndetse n’imiryango mpuzamahanga,bagirana ibiganiro.
Nk’uko Vaticannews.va dukesha iyi nkuru yabitangaje, ibiganiro bya Papa Fransisiko n’Umwami w’u Bubiligi byagarutse ku ruhare rwa Kiliziya Gatolika n’abakristu gatolika muri rusange mu kwimakaza umuco w’amahoro; banasangira ibitekerezo ku cyakorwa kugira ngo intambara yo muri Ukraine ihagarare.
Ni ibiganiro byagarutse kandi ku bibazo y’imihindagurikire y’ibihe n’iyangirika ry’ibidukikije, bagaruka ku biza bikomeje kwibasira amajyaruguru y’umugabane w’Afurika mu bihugu bya Maroc na Libya, abantu bakahasiga ubuzima n’ibikorwa remezo bikangirika.
Umwami Philippe w’u Bubiligi yaherukaga i Roma mu ntangiro z’umwaka wa 2023, akaba ari umwe mubitabiriye umuhango w’ishyingurwa rya Papa Benedigito wa 16 witabye Imana tariki 31 Ukuboza 2023.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.