Papa Fransisiko yasabye abayobozi ba Sudani y’Epfo guhagarika intambara bakimika ubwiyunge n’amahoro
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi Papa Fransisiko yongeye kubwira abayobozi ba Sudani y’Epfo guhagarika intambara zimena amaraso y’abaturage, abandi bakajya mu buhunzi; ahubwo bakimakaza politiki y’ubwiyunge, amahoro n’ubumwe hagati y’abaturage batuye iki gihugu.
Ibi Papa Fransisiko yabigarutseho mu kiganiro yagejeje ku bayobozi n’imbaga y’abaturage baje ku mwakira mu ruzinduko yagiriye muri iki gihugu kuva ku wa gatanu tariki 3 -5 Gashyantare 2023, i Juba mu murwa mukuru w’iki Gihugu.
Papa Fransisiko yagize ati “Ibi mvuga si amagambo yanjye ahubwo ni aya Yezu Kristu, ibyakozwe birahagije; Ntidukeneye andi maraso ameneka, intambara zigomba guhagarara ndetse n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byose bihagarare.”
Ku wa gatandatu tariki 4 Gashyantare 2023, Papa Fransisiko yabonanaye n’impunzi zavanywe mu byab nt’intambara z’urudacya zihora muri iki gihugu kuva cyabona ubwigenege mu 2011, yumva ubuhamya bwa zimwe muri izo mpunzi ndetse n’abana bato. Ashingiye ku buhamya bw’ibyo bahuye nabyo, Papa Fransisiko yasabye Perezida Salva Kiir n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu guharanira ko abatuye iki gihugu bakunga ubumwe, bakava mu ndorerwamo zishingiye ku moko n’andi macakubiri, ahubwo bagaharanira ko abaturage bose bagira icyerekezo kimwe kigamije ejo hazaza h’iki gihugu.
Papa Francis yavuze ko iki gihugu gifite umugisha wo kugira amabuye y’agaciro, asaba ko uwo mutungo kamere wagakwiriye gusaranganywa aho kuguma mu maboko y’agatsiko ka bamwe bitijwe umurindi na ruswa.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.