Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Fransisiko yasabye Abepiskopi bashya kwegera abakene no kubaba hafi

Kuri uyu wa mbere tariki 19 Nzeri 2022, mu kiganiro yagiranye n’Abepiskopi bashya 200 batowe muri uyu mwaka, bari bamaze iminsi mu mwiherero, Papa Fransisiko yabasabye kwegera abakene no kubaba hafi mu buzima bwa buri munsi.

Papa Fransisiko yasabye  Abepiskopi bashya kwegera abakene no kubaba hafi
Papa Fransisiko yasabye Abepiskopi bashya kwegera abakene no kubaba hafi

Ni ubutumwa yagejeje ku bepiskopi bari bari bamaze iminsi mu mwiherero ugenewe abepiskopi bashya muri Kiliziya ukorwa buri mwaka, i Roma. Aba bepiskopi bakaba barakoze uyu mwihererero mu byiciro bibiri aribyo: icya mbere cyo kuva 1-8 Nzeri 2022, n’icya kabiri cyo kuva 12-19 Nzeri 2022.

Nk’uko Vaticanews.va dukesha iyi nkuru ibitangaza, Papa Fransisiko yabwiye Abepiskopi bashya muri Kiliziya ko mu butumwa bahamagariwe batagomba kwirengagiza ko abakene n’abababaye bari hirya no hino mu bihugu bagiye gukoreramo ubutumwa. Abibutsa ko kuri iyi si nta muntu udakenera umwitaho, kandi ntawe udakenera kugaragarizwa urukundo, bityo mu butumwa bwa gishumba bahamagariwe bakaba basabwa gutega amatwi abo bose baza babagana.

Muri ibi biganiro byamaze isaha n’igice, Abepiskopi bashya bagize n’umwanya wo kugeza kuri Papa Fransisiko bimwe mu bibazo byihariye byo mu karere k’ubutumwa bakoreramo, muribyo twavuga nk’ibya politiki,ubukene, inzara, ubusumbane muri sosiyete, ubuhunzi n’abimukira n’amakimbirane rwagati mu baturage; bamugaragariza ko bikiri imbogamizi mu rugendo rw’iyogezabutumwa.

Papa Fransisiko yabasabye gukomera mu butumwa bahamagariwe, kunga ubumwe n’Imana Data yabatoye ngo ibatume ku muryango wayo, kandi bagaharanira guhora bunze ubumwe n’abasaseridoti babafasha muri ubu butumwa; bakabikora bagirira abakristu na Kiliziya.

Ni gahunda yatangijwe mu mwaka w’2000 na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II, aho buri mwaka abepiskopi batowe muri uwo mwaka bahurira mu mwiherero, ndetse bakanagira umwanya wo kuganira na Papa ku buryo bwihariye. Muryo uyu mwaka Abepiskopi bashya bakaba baragarutse ku buryo bushya bwo kwamamaza inkuru nziza muri ibi bihe, isi imaze igihe yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose