Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Fransisiko yasabye Abihayimana bo muri Kanada guhanga Uburyo bushya bw’Iyogezabutumwa bujyanye n’ibihe isi igezemo

Ku munsi wa gatanu w’uruzinduko rwa gishumba ari kugirira mu gihugu cya Kanada, ku wa kane tariki 28 Nyakanga,Nyirubutungane Papa Fransisiko yahuye n’abihayimana bo muri iki gihugu barimo Abakaridinali, Abepiskopi, Abapadiri, Abafureri n’Ababikira. Ibiganiro byabereye muri Kiliziya ya Bazilika nkuru ya “Notre Dame de Quebec”.

Papa Fransisiko yasabye Abihayimana bo muri Kanada guhanga Uburyo bushya
bw’Iyogezabutumwa bujyanye n’ibihe isi igezemo
Papa Fransisiko yasabye Abihayimana bo muri Kanada guhanga Uburyo bushya bw’Iyogezabutumwa bujyanye n’ibihe isi igezemo

Mu butumwa yabagejejeho, ku ngingo irebana n’icyo Kiliziya igomba gukora muri ibi bihe isi

yugarijwe n’ubuhakanyi, akenshi bushingiye ku ikoranabuhanga, Papa Fransisiko yibukije

abihayimna ko batagomba kwiganyira, ngo bemere ko isi ya none igoranye, itoroshye mu

butumwa bakora; ngo kuko Imana yabatoye itemera kuganzwa n’ibihe isi igezemo.

Abasaba gushira amanga mu butumwa bakora kuko Imana yabatoye ibana nabo kandi ibakomeza

kandi bagomba kugenza nkayo.

Akomoza ku cyo abihayimana bahamagarirwa gukora muri iki gihe, Papa Fransisiko yagize ati

“Mbere na mbere, tugomba guharanira ko Yezu amenyekana, tugasubira ku isoko y’ukwemera

kwacu. Tugashishikarira kugeza iyo nkuru nziza ku bantu bose, tukayigeza kubihebye

n’abahugijwe na byinshi muri iki gihe.”Akavuga ko ari ngombwa guhanga uburyo bushya

bw’iyogezabutumwa bujyanye n’ibihe isi igezemo kugira ngo babashe kugera mu mfuruka zose

abantu baherereyemo, hagakoreshwa uburyo bw’amajwi, amashusho,ibiganiro no kubageraho

imbonankubone.

Nk’uko vaticannews.va ibitangaza, Papa Fransisiko yasabye abihayimana gutsinda imbogamizi

Kiliziya igenda ihura nazo zigamije gusebya Ukwemera Gatolika, anabibutsa gusaba imbabazi

mu gihe hari bamwe muri bagenzi babo baguye mu byaha nko gusambanya abana cyangwa

guhohotera inzirakarengane. Avuga ko izi mbogamizi ahanini zibangamira ibyishimo

by’ubukristu, kuko iyo hari ingero z’ibitangenda neza zigaragaye bitera benshi kwibaza niba

Imana ikigaragariza muntu nk’uko ibyanditswe bitagatifu bibisobanura, cyangwa niba

byarahindutse.

Akomoza ku muco w’ubusumbane no gusuzugurana wakunze kugaragara mu mateka y’iki

gihugu, Papa Fransisiko yasabye abakuru ba Kiliziya muri iki gihugu guharanira ko iyi

myumvire yahinduka, abantu bakumva ko nta muco uruta indi; anasaba ko nk’uko ijya kurisha

ihera ku rugo, no mu ngo z’abihayimana ntawakagombye kumva ko aruta bagenzi be.Avuga ko

kubana neza kivandimwe kw’abasangiye ubutumwa bwa Kiliziya aribyo bizagaragaza ko

Kiliziya yigisha Ivanjili.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose