Papa Fransisiko yashyize mu Bahire Papa Yohani Pawulo I wayoboye Kiliziya iminsi 33
Mu gitambo cya Misa cyaturiwe ku mbuga ya Bazilika Nkuru ya Mutagatifu Petero i Roma, ku cyumweru tariki 4 Nzeri 2022, Nyirubutungane Papa Fransisiko yashyize Papa Yohani Pawulo I mu rwego rw’abahire ba Kiliziya Gatolika.
Umuhango wo gushyira Papa Yohani Pawulo wa mbere mu bahire ba Kiliziya Gatolika witabiriwe n’abantu bo mu ngeri zitandukanye zirimo abakaridinali, abepiskopi, abapadiri n’abakristu basaga ibihumbi 25 baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku isi, bari bateranira i Roma.
Muri uyu muhango wayobowe na Karidinali Marcello Semeraro umuyobozi wa Dekasiteri ishinzwe ishyirwa mu rwego rw’abatagatifu muri Kiliziya gatolika, Nyirubutungane Papa Fransisiko yagarutse ku migirire yaranze ubuzima bwa Papa Yohani Pawulo wa mbere,irimo gutuza no kwishimira abantu abinyujije mu nseko nziza yakunzwe na benshi, bakanakurizaho kumwita izina rya “Smiling Pope” , asaba ko inseko ye yamurikira imitima ya benshi muri iki gihe.
Papa Fransisiko yagize ati “Mbega ngo Kiliziya iraberengerana ubwiza bumurikiwe n’inseko ye ikeye, bityo imiryango yayo ikaba idashobora na rimwe gufungwa cyangwa no hagire imitima y’abayigana isuhererwa. Ikanatanga ihumure kubayigana bose, kuko badateze guheranwa n’agahinda cyangwa umubabaro. Mureke dusabe Imaana tunyuze kuri Papa Yohani I kugira ngo roho zacu zihorane inseko nziza.”
Papa Yohani Pawulo I yashyizwe mu rwego rw’abahire nyuma y’igitangaza cyabaye, ubwo ababyeyi b’umwana w’umukobwa w’imyaka 11 basenze basaba Imana ko yabakiriza umwana, mu isengesho ryabo bakiyambaza Papa Yohani Pawulo I , mu buryo bw’igitangaza, uyu mwana w’umukobwa arakira.
Abahire ni kimwe mu byiciro bitatu bishyirwamo abo intwari muri Kiliziya Gatolika, batowe n’Imana bakiri ku isi, ikabanyuzaho ubutumwa bwihariye bwo kuyikuza no kuyamamaza bakiri ku isi, iherezo ryabo rikaba kugororerwa ihirwe ry’ijuru. Icyiciro cy’abahire ni cyo cya kabiri muri ibi byiciro bitatu, kibanzirizwa n’icyo Abagaragu b’Imana, kigakurikirwa n’icyo Abatagatifu, ari nacyo gisumba ibindi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.