Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Fransisiko yasuye ba Kavukire bo muri Canada akora imwe mu migenzo y’umuco wabo

Ku munsi wa gatatu w’uruzinduko Nyirubutungane Papa Fransisiko arimo kugirira mu gihugu cya Kanada, yisanishije na ba kavukire, avuga amagambo amwe n’amwe mu ndimi zabo ndetse anakoresha bimwe mu bikoresho gakondo byabo mu kubaha umugisha.

Papa Fransisiko yasuye ba Kavukire bo muri Canada akora imwe mu migenzo y’umuco
wabo
Papa Fransisiko yasuye ba Kavukire bo muri Canada akora imwe mu migenzo y’umuco wabo

Nyuma y’igitambo cya Misa yaturiye muri mu mujyi wa Edmonton, Papa Fransisiko yerekeje

mu majyaruguru ya Edmonton, ku nkengero z’ikiyaga kitiriwe Mutagatifu Anne(Lake St.Anne),

asuhuza abantu ibihumbi bahateraniye baje kumwakira mu ndimi zabo kavukire arizo iki

Nakota, igi Cree n’ iki Blackfoot ati “Muraho(Hello)= Aba-wash-did! Tansi! Oki!.”

Nk’uko www.thestar.com ibitangaza; Mu butumwa yabagejejeko, Papa Fransisiko yababwiye

ko yahisemo kujya kubasura kubera ari abo ingenzi kuri we no kuri kiliziya. Papa Fransisiko

yagize ati “Bavandimwe ba Kavukire,Naje hano kugira ngo mbagaragarize ko muri abo agaciro

kuri njye no kuri Kiliziya. Ndashaka ko mwunga ubumwe na kiliziya nk’uko izo nshunda

abenshi mwambaye ziboheye ku nkingi imwe.”

Mu isengesho yahavugiye, yakoresheje bumwe mu buryo bwa liturujiya ya cyera ya Kiliziya, ayihuza n’uburyo ba kavukire bifuza gukoresha, anagaragaza uruhare w’abagore muri muryango. Papa Fransisiko kandi yahaye umugisha umwana w’uruhinja wa ba kavukire bo muri ako gace, ndetse anifashisha bimwe mu bikoresho gakondo byaho mu kubatera amazi y’umugisha.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose