Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka
Kiliziya Ipaji 11

Papa Fransisiko yatangaje iteka rigena imiterere mishya y’inzego z’ubuyobozi bukuru bwa Kiliziya

Nyuma y’uko mu mpera za 2021, Vatikani itangaje ko hari impinduka zirimo gukorwa ku itegeko rigenga inzego z’ubuyobozi bwa Vatikani, kuwa 21 Werurwe 2022 Papa Fransisiko yatangaje inyandiko yise “Praedicate Evangelium”, ikubiyemo iteka rigena imiyoborere ya Kiliziya Gatolika ku rwego rukuru rw’i Roma, rikazatangira gushyirwa mu bikorwa tariki 5 Kamena 2022.

Papa Fransisiko yatangaje iteka rigena imiterere mishya y’inzego z’ubuyobozi bukuru bwa Kiliziya
Papa Fransisiko yatangaje iteka rigena imiterere mishya y’inzego z’ubuyobozi bukuru bwa Kiliziya

Iri teka rishya ku miterere y’inzego nkuru za Kiliziya risohotse nyuma y’urugendo rw’imyaka igera ku 9 hatangiye gutega amatwi no kumva icyo abayobozi mu nzego zinyuranye za Kiliziya baritekerezaho mu nama zitandukanye zagiye zikorwa, rikaba ryuzuzanya kandi rizasimbura iryari risanzwe ryitwa “Pastor Bonus” ryashyizweho na Papa Yohani Pawulo wa II tariki 28 Kamena 1988, rigatangira gushyirwa mu bikorwa kuva tariki 1 Werurwe 1989.

Rigizwe n’ingingo 250, zanditse ku mpapuro 54, rikaba ryaratangajwe mu rurimi rw’Igitaliyani.

Zimwe mu mpinduka zigaragara muri iri teka n’ihuzwa ry’ibigo bitandukanye byinjijwe muri Dikasiteri zisanzwe ndetse n’ishyirwaho rya Dikasitera zitari zisanzwe. Muri Dikasiteri zahujwe n’ibindi bigo harimo: Dikasiteri Ishinzwe iyogezabutumwa yahujwe n’Inama ya Papa Ishinzwe Iyogezabutumwa rivuguruye, iyi Dikasiteri ikazajya Inayoborwa na Papa ubwe; Dikasiteri ishinzwe amahame y’ukwemera yahujwe na Komisiyo ishinzwe kurengera abana, gusa igakomeza gukora nk’uko yari isanzwe, ifite perezida n’umunyamabanga wayo.

Iri teka kandi rigaragaza ishyirwaho rya Dikasiteri nshya ishinzwe ibikorwa by’urukundo ikazaba ifite inshingano z’ibikorwa by’impuhwe bijyanye no kwita ku bakene, abababaye, no gufasha ahariho hose ku isi hagaragaye abakeneye ubufasha.

Indi mpinduka ikomeye igenwa n’iri teka ni uko umukristu wese ubifitiye ubushobozi ashobora gushingwa na Papa kuyobora izi nzego nkuru za Kiliziya yaba Umulayiki, Umupadiri, Umusenyeri cyangwa Umukaridinali. Ibi bikaba ari bishya kuko izi nzego zashoboraga kuyoborwa n’abakaridinali cyangwa se Abasenyeri gusa.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose