Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Fransisiko yatangaje umunsi wo gusiba no gusabira isi amahoro.

Nyir’ubutungane Papa Fransisiko yatangaje ko tariki ya 07 Ukwakira ari umunsi udasanzwe wo gusenga no gusiba ku bakristu Gatolika mu rwego rwo gusabira isi amahoro.

Papa Fransisiko yatangaje umunsi wo gusiba no gusabira isi amahoro.
Papa Fransisiko yatangaje umunsi wo gusiba no gusabira isi amahoro.

Ibi Papa Fransisiko yabitangaje nyuma y’Igitambo cya Misa yasomeye ku rubuga rwa mutagatifu Petero ubwo yatangizaga icyiciro cya kabiri cya Sinodi, kuri uyu wa 2 Ukwakira 2024.

Papa Fransisiko avuga ko muri iki gihe isi iri mu bihe bibi, aho umwuka w'intambara n'urugomo bikomeje gukwira hirya no hino, abakristu bakwiye kwibuka umuhamagaro wabo wo gutabara no gusabira inyoko muntu. Yahamagariye abitabiriye iyi Sinodi bose kuzifatanya na we mu Isengesho azaturira muri Bazilika yitiriwe Bikira Mariya mutagatifu tariki ku ya 6 Ukwakira.

Kuva Papa Fransisiko yatorwa yakunze kugenera tariki ya 7 Ukwakira, Isengesho ryihariye ryo gusaba amahoro. Kuri iyi tariki Papa Fransisiko akaba asaba abakristu ku isi hose kuzirikana ibihugu biri mu ntambara.

Muri 2013 Papa Franisiko yasabye abakristu gusabira igihugu cya Sir iya. Muri 2017, Papa Fransisiko yahamagariye abakristu gusenga no gusiba basabira Repebulika Iharanira Demokarasi ya Kongo na Sudani y'Epfo. Muri 2020, nyuma y’iturika ry’icyambu cya Beirut, Papa Fransisiko yatangaje umunsi wo gusenga no gusiba basabira Libani n’ibindi bihugu byagizweho ingaruko n’iturika ry’iki cyambu. Mu 2021, yahamagariye abakristu gusenga no gusiba basabira Afuganisitani. Umwaka ushize wa 2023 Papa Fransisiko yatuye ibihugu bya Ukraine n'u Burusiya umutima utagira inenge wa Bikira Mariya.

Uyu mwaka Abakristu bakaba bongeye gusabwa guhuza isengesho ryabo basabira ibihugu bitandukanye biri mu Ntambara. Papa Fransisiko avuga ko intambara ari ubusazi kandi zidakwiye gufatwa nk'umuti w'ibibazo.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose