Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Fransisiko yatangiye Uruzinduko rw’iminsi ine mu gihugu cya Mongolia

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Nzeri 2023 nibwo Nyirubutungane Papa Fransisiko yageze i Ulaanbaatar muri Mongolia aho agiye kumara iminsi 4 mu rugendo rwa gishumba rwa 43 akoze kuva atorewe kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi.

Papa Fransisiko yatangiye Uruzinduko rw’iminsi ine mu gihugu cya Mongolia
Papa Fransisiko yatangiye Uruzinduko rw’iminsi ine mu gihugu cya Mongolia

Ageze ku kibuga cy’indege cya Ulaanbaatar‘s international Chinggis Khaan airport, Papa Fransisiko yakiriwe na Madamu Battsetseg Batmunkh,Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, ndetse n’abandi bayobozi bakuru b’iki gihugu.

Yakiriwe kandi n’abayobozi mu nzego za Kiliziya Gatolika muri iki gihugu barimo Karidinali Giorgio Marengo watowe na Papa Fransisiko mu mwaka ushize wa 2022, MusenyeriFernando Duarte Barros Reis, Chargé d‘affaires mu biro by’Intumwa ya Papa muro Mongolia, ndetse na Ms Davaasuren Gerelmaa Ambasaderi ya Mongolia i Vatikani.

Ubwo yari ageze muri iki gihugu kandi, Papa Fransisiko yakiriwe n’umwe mu bagore bo muri iki gihugu, wambaye imyenda igendanye n’umuco w’iki gihugu; amwakiriza inkongoro irimo amata nk’ikimenyetso cy’uko abatuye muri iki gihugu bakira abashyitsi.

Mu nzira yerekeza mu gihugu cya Mongolia , Papa Fransisko yoherereje ubutumwa kuri Telegramu abakuru b’ibihugu 11 yanyuzemo, barimo Xi Jinping w’u Bushinwa, uwo u Butaliyani, Croatia, Bosnia Herzegovina, Serbia, Montenegro, Bulgaria, Türkiye, Georgia, Azerbaijan, na Kazakhstan. Umugenzo wo guhamagara buri mukuru w’igihugu anyuze mu kirere cyaho mu gihe ari mu ruzinduko rwa gishumba akaba awusanganywe.

Mu butumwa yagejeje kuri PerezidaXi Jinping w’u Bushinwa, Papa Fransisiko yagize ati“Ndabasuhuje kandi mbifuriza ibyiza Nyakubahwa Perezida n’Abaturage bose b’u Bushinwa; Nyuze mu gihugu cyanyu nerekeza muri Mongolia. Mpora mbasabira ibyiza mu isengesho ryanjye, kandi nkanabifuriza ubumwe n’amahoro bituruka ku Mana.”

Biteganyijwe ko kuri uyu wa gatanu, Papa Fransisiko abanza agafata ikiruhuko kubera umunaniro w’urugendo, akazatangira gahunda z’uru ruzinduko mu gitondo cy’ejo ku wa Gatandatu tariki 2 Nzeri 2023.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose