Papa Fransisiko yavuze ko adateganya kwegura kuri izi nshingano
Papa Fransisiko avuga ko abantu badakwiye gufata kwegura ku buyobozi bwa Kiliziya Gatolika nk’uburyo busanzwe bw'imikorere ya Kiliziya ndetse ko nta gitekerezo afite kugera ubu cyo kwegura kuri izi nshingano nk'uko uwamubanjirije yabigenje.
Ibi Papa Fransisiko yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na bamwe mu bapadiri b’Abayezuwiti ku wa 2 Gashyantare 2023 i Kinshasa, mu ruzinduko yagiriye ku mugabane w’Afurika mu bihugu bya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo na Sudani y’Epfo. Iki kiganiro bagiranye kikaba cyaratangajwe mu kinyamakuru cy’Abayezuwiti kitwa “ La Civilta Cattolica.”
Abajijwe niba na we nagera mu zabukuru azegura ku buyobozi bwa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Fransisiko yasubije ati “ Nemera ko kuba Papa ari ubutumwa umuntu yegurira ubuzima bwe bwose, mbona nta mpamvu yambuza kubigenza ntyo.”Akavuga ko abantu badakwiye gufata ukwegura kwa Papa nk’uburyo bushya bwo gusimburana hagati y’Abashumba ba Kiliziya bo muri iki gihe.
Papa Fransisiko avuga ko kuba uwamubanjirije Papa Benedigito XVI yaremeye kwegura kuri izi nshingano akiri muzima byabaye amahitamo ye ashingiye k’uko yumvaga ubuzima bwe bumeza. Akavuga ko ubusanzwe kuba Papa ari ubutumwa umuntu akora mu buzima bwose asigaje ku isi.
Iyi ngingo, Papa Fransisiko yayigarutse na none mu biganiro yagiranye n’Abapadiri b’Abayezuwiti bakorera ubutumwa mu karere k’Afurika yo hagati. Mu kiganiro yagiranye n’abapadiri 11 bo muri uyu muryango na we abarizwamo ku wa 4 Gashyantare 2023 i Juba muri Sudani y’Epfo, Papa Fransisiko yabatangarije ko nta gitekerezo afite kijyanye no kuba yakwegura ku buyobozi bwa Kiliziya Gatolika ku isi.
Papa Fransisiko yavuze ko agendeye ku byaranze Abakurambere ba Kiliziya (Patriarches de l’Eglise)n’abandi bamubanjirije, nta ngingo n’imwe iteganya imyaka Papa agomba kumara ku buyobozi bwa Kiliziya ko ahubwo ashyingiye ku kwemera n’isezerano ry’uwiyeguriyimana akora rimusaba kuyiyegurira burundu; amategeko ya Kiliziya agateganya ko utorewe uyu murimo awukora kugeza igihe Imana imuhamagariye; bityo ukwegura kwa Papa bikaba atari ikintu abantu bafata nk’ibisanzwe.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.