Papa Fransisiko yibukije abakristu gatolika bo muri Kazakisitani umugisha bafite mu buke bwabo muri iki gihugu
Mu ijambo yagehejeje ku Bepiskopi, Abapadiri, Abihayimana, Abaseminari n’abakristu bahagarariye abandi muri Kiliziya Gatolika mu gihugu cya Kazakisitani, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 15 Nzeri 2022, Papa Fransisiko yabibukije ko badakwiye guterwa ipfunwe no kuba ari bake kuko ahubwo ari umugisha.
Papa Fransisiko yabivuze ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye gahunda yo guhura n’abakristu yari iteganyijwe ku munsi wa nyuma w’uruzinduko rw’iminsi 3 ari kugirira muri iki gihugu. Ibiganiro byabareye muri Kiliziya Katedrali yitiriwe Bikira Mariya Umufasha w’Ibihe byose(Cathedral of Our Lady Of Perpetual Help) iherereye mu mujyi wa Nur-Sultan.
Mu ijambo rikomeza abakristu gatolika bo muri Kazakisitani bafite umubare muke w’abayoboke ugereranyije n’andi madini muri iki gihugu, Papa Fransisiko yagize ati “Hari Ingabire yifishe mu kuba Kiliziya nto muri iki gihugu, mu kuba ishyo rito hatitaye ku ngano, umubare, imbaraga cyangwa ibindi biranga imbaraga za kimuntu; twe, dufite umwihariko wo kuba twemera kubaho tuyobowe n’Imana, mu kwicisha bugufi kandi twunze ubumwe.”
Papa Fransisiko yabibukije ubutwari bwaranze umuhire Padiri Władysław Bukowiński wamaze imyaka igera ku 10 ari mu buroko aho yari yahanishijwe igihano cy’imirimo ivunanye kubera kwamamaza inkuru nziza , muri ubwo buroko naho ahakomereza ubutumwa bwo kwigisha imfungwa inkuru nziza. Papa akavuga ko na mbere y’uko Padiri Władysław Bukowiński ashyirwa mu bahire ku mva ye hahoraga ingabo zibengera n’itara ryaka bigaragaza ko Ingabire y’ubutagatifu iri rwagati mu muryango w’Imana; akaba yarashyizwe mu bahire mu 2016.
Mu butumwa yagejeje ku bashumba ba Kiliziya muri iki gihugu, Papa Fransisiko yabasabye kuba abashumba begereye intama, bagakurikiza urugero rwa Kristu ugira impuhwe, bakareka kuba abategetsi b’idini cyangwa abapolisi bagenzura iyubahirizwa ry’amategeko y’idini.
Agaruka kuri Sinodi y’Abepiskopi irimo gukorwa hirya no hino ku isi ikazasozwa mu 2023, Papa Fransisiko yibukije abashumba ba Kiliziya n’abihayimna ko bagomba guha umwanya abalayiki, aho gushingira Kiliziya ku bihayimana gusa.Yibutsa ko Sinodi iganisha ku gutega amatwi Roho mutagatifu, We uha abagize Kiliziya kugira uruhare muri Kiliziya no gusangira imirimo.
Kazakisitani ni kimwe mu bihugu bwo mu burasirazuba bwo hagati byo ku mugabane wa Aziya, Muri iki gihugu habarurwa abakristu gatolika ibihumbi 125 gusa mu baturage bagera kuri miliyoni 19. Umubare munini w’abagituye bakaba ari abo mu idini ya Isilamu.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.