Papa Fransisko arasezererwa mu bitaro nyuma y’uko abaganga bemeje ko ubuzima bwe bumeze neza.
Vatikani yatangaje inkuru nziza ku bakristu gatolika ku isi yose n’abakurikirana ubuzima bwa Nyirubutungane Papa Fransisko ivuga ko kuri iki cyumweru tariki ya 23 Werurwe 2025 biteganyijwe ko Papa Fransisiko asezererwa mu bitaro bya Gemelli aho yari amaze ukwezi kurenga arwariye indwara ikomeye y’ubuhumekero.
Ibi byatangajwe n’Umuyobozi w’itsinda ry’abaganga bashinzwe kumwitaho Dr. Sergio Alfieri. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 22/03/2025. Dogiteri Sergio Alfieri, uyobora itsinda ry’abaganga mu bitaro bya Agostino Gemelli i Roma, yemeje ko ubuzima bwa Papa Fransisko buri kugenda bumera neza, ari na byo byatumye hafatwa icyemezo cyo kumusezerera.
Dr. Alfieri yagize ati “Nyirubutungane azasohoka ejo. Ari mu bihe byiza by’ubuzima, azakomeza gufata imiti igizwe n’uruherekeza rwayo ndetse n’igihe cyo kuruhuka kingana byibura n’amezi abiri.”
Yakomeje agira ati “Iyi ni inkuru nziza isi yose n’abantu bose bari bategereje. Uyu munsi turishimye kuko Nyirubutungane Papa agiye gusubira mu rugo iwe I Santa Marta I Vatican.”
Papa Fransisiko yari amaze igihe cy’ukwezi kurengaho iminsi 8 mu bitaro, kuva ku wa 14 Gashyantare 2025. Biteganyijwe kandi ko kuri iki cyumweru azagaragara mu idirishya ryo ku Bitaro bya Gemelli aho azagira icyo avuga mbere yo gusubira i Casa Santa Marta, aho asanzwe aba kuva yatorerwa kuyobora Kiliziya Gatolika muri 2013.
Dogiteri Alfieri yagaragaje ko ubuzima bwa Papa Fransisko buri kugenda bwisubira, kandi hari icyizere ko mu gihe kiri imbere azashobora gusubira mu mirimo ye isanzwe, nubwo bitazahita bijyana no kwakira abantu n’amatsinda nk’uko byari bisanzwe mbere y’uburwayi.
Mu gusubiza ibibazo by’abanyamakuru, Dogiteri Alfieri yemeje ko Papa yahuye n’ibibazo bikomeye bibiri mu bitaro, aho ubuzima bwe bwabaye mu kaga. Ariko ntiyigeze ashyirwa ku mashini imuhumuriza (intubation). Yahawe uburyo bwo guhumeka hadakoreshejwe uburyo burimo imashini zinjiza umwuka mu bihaha (non-invasive ventilation) ndetse anahabwa umwuka w’imbaraga nyinshi (high-flow oxygen therapy). Nubwo ibi bibazo byari bikomeye, yagaragaye igihe cyose azi aho ari kandi akurikira ibisanzwe.
Vatikani yatangaje ko Papa, azatanga umugisha n’ijambo ry’icyifuzo ku bitabiriye isengesho rya ‘Angelus’ kuri iki Cyumweru. Hari hashize ibyumweru bitanu atayobora iri sengesho kubera uburwayi.
Biteganyijwe ko mbere yo kugenda, saa sita zuzuye (12h00), azasomera amasengesho ya Angelus ahantu hihariye ku idirishya ry’iwabo ku bitaro bya Gemelli, aho azaramukiriza ra abakirisitu akanabahereza umugisha.
Nubwo Nyirubutungane Papa atagaragaye mu ruhame mu byumweru bishize, yagaragaje ko akomeje akazi ke binyuze ku butumwa bw’amajwi bwa Vatikani ndetse n’ifoto yashyizwe hanze yerekana Papa arimo gusenga muri chapelle y’ibitaro.
Amakuru yo gusezererwa mu bitaro kwa Papa atangajwe nyuma y’uko Vatikani itangaje ko ubuzima bwe bukomeje kumera neza, kandi ko indwara y’umusonga yari afite iri kugenda yoroha.
Ni mu gihe mu cyumweru gishize, Papa Fransisiko yemeje gahunda nshya y’ivugurura ry’imyaka itatu mu Kiliziya Gatolika, agaragaza ko agifite gahunda yo gukomeza kuyobora Kiliziya nubwo yari amaze igihe mu bitaro.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.